By Imfurayabo Pierre
Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanye mu nkiko ikigo cy’u Bushinwa aho gishinjwa kubagurisha udupfukamunwa hafi ibihumbi 500 tujujuje ubuziranenge.
Amerika ivuga ko utu dupfukamunwa twagurishijwe abacuruzi muri Mata ubwo iki gihugu cyari cyugarijwe na coronavirus.
Iki kirego cyatanzwe mu Rukiko rw’Ikirenga ruherereye i Brooklyn, muri New York.
Amerika ivuga ko iki kigo cyitwa King Year Packaging and Printing gikorera mu Mujyi wa Guangdong, cyohereje udupfukamunwa twagombaga gukoreshwa mu kurinda abaganga n’abandi bakozi kwirinda coronavirus.
Iki gihugu kandi kivuga ko iyi sosiyete yabeshye ko udupfukamunwa tugera ku 495 200 yohereje twari twujuje ubuziranenge, ikanabeshya ko twemejwe n’ikigo cy’igihugu cy’Amerika gishinzwe ubuziranenge n’ubuzima.
Ikinyamakuru The Business Times kivuga ko iki kigo cyo mu Bushinwa cyishyuwe miliyoni imwe y’amadorali kuri utu dupfukamunwa.
Umukozi wa FBI, Douglas Korneski, ari nawe wakoze iperereza ku masezerano y’utu dupfukamunwa, yagize ati “Ibirego bivugwa muri iki cyaha byerekana ko hirengagijwe umutekano w’Abanyamerika, iyo hataba ibikorwa by’itsinda rishinzwe iperereza, iki kigo cy’Abashinwa cyari gushyira abakozi b’ibitaro ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’iki cyorezo mu kaga, gikoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge kugira ngo kibone amafaranga.”
Iyi sosiyete y’Abashinwa irashijwa ibyaha bine birimo kujyana muri Amerika ibicuruzwa by’ubuzima bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge, no kubeshya ikigo cy’Amerika gishinzwe ibiryo n’imiti.
Buri kirego gitwara ngo gitangwaho ihazabu y’amadolari ibihumbi 500, cyangwa arenze inshuro ebyiri ayo sosiyete yinjije mu kugurisha utu dupfukamunwa.
Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zikomeje kuza imbere mu kugira umubare w’abanduye n’abamaze gupfa benshi ku Isi, kuko abamaze kwandura ni 1 965 912 naho abamaze gupfa ni 111 394.



















