Abadepite ba Afurika y’Epfo basabye ko Minisitiri w’Ingabo, Angelina Matsie Motshekga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo begura ku nshingano babashinja ko babeshye igihugu kucyo abasirikare bagiyemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Si icyo gusa, aba badepite basabye Guverinoma yabo kuvana Ingabo z’icyo gihugu, SANDF, mu Burasirazuba bwa Congo kuko icyazijyanyeyo kitazwi niba kiri mu nyungu z’Igihugu cyangwa iza Perezida Cyril Ramaphosa.
Babisabye kuri uyu wa Kabiri, ubwo Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Rudzani Maphwanya, bari bitabye Komisiyo ishinzwe Umutekano mu Nteko, kugira ngo basobanure iby’ubutumwa bw’Ingabo z’icyo gihugu muri Congo.
Ku rundi ruhande ariko, Abadepite bagaragaje ko batumva impamvu ingabo z’igihugu cyabo ziri muri RDC, bityo Minisitiri Motshekga na General Maphwanya, bagomba kwegura ku nshingano zabo.
Umudepite wo mu Ishyaka EFFP [Economic Freedom Fighters], Carl Niehaus, yagize ati “Wowe Minisitiri n’Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo muzegura ryari? Mugomba kwegura uyu munsi.
Ingabo za Afurika y’Epfo zagiye kurwana mu Burasirazuba bwa RDC binyuze mu butumwa bwa SADC, bwiswe SAMIDRC ariko amakuru akavuga ko ziri kurwanira inyungu za Perezida Cyril Ramaphosa n’abagize umuryango we bashaka kwagura ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bamamayemo.
Mu biganiro Minisitiri w’Ingabo Angelina Matsie Motshekga yagiranye n’abadepite kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025, yagaragaje ko ingabo zabo zarashweho zitari mu mirwano.
Gusa abadepite ntibakiriye neza ibisobanuro by’uyu muyobozi wababwiye ibitandukanye n’ibiteganyijwe mu nyandiko ya SADC yohereje ingabo, ndetse ababajije imibare y’abakomeretse n’aho abandi bari ko ibice bari barimo byafashwe na M23, ntibabonye ibisubizo.
Depite Carl Niehaus wari ubabajwe n’ikinyoma cya Minisitiri Motshekga yibajije impamvu Guverinoma yabeshye abaturage ku butumwa ingabo z’igihugu zagiyemo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Kuki wowe Minisitiri [w’Ingabo] na Perezida mwatubeshye ku miterere y’ubutumwa bw’ingabo zacu muri RDC? Ntabwo zishinzwe kubungabunga amahoro, ziri mu mirwano ni uko bisobanurwa na SADC. Kubw’iyo mpamvu mwari mubizi ko zigomba kuraswaho ndetse mwari mubizi ko muri kohereza abasore bacu kujya gupfira ku rugamba muri RDC.”
Depite Niehaus utaripfana yasabye Minisitiri Motshekga n’abandi bayobozi b’ingabo bose kwegura.
Ati “Ni ryari wowe Minisitiri nawe Mugaba Mukuru muzegura? Mugomba kwegura uyu munsi. Hanyuma se abandi ba-Generale bari gukina Golf kuri Copoli mu gihe abasirikare bacu bari gupfa bo bazegura ryari?”
Benshi mu badepite basabye ko ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC zikurwayo kuko impamvu yazijyanyeyo itumvikana.
Minisiteri y’Ingabo ya Afurika y’Epfo yavuze ko nyuma yo gupfusha abasirikare babo 14 ubu bari gukora ku buryo ingabo zabo ziba zirinzwe.
Umugaba w’Ingabo za SANDF, General Rudzani Maphwanya, yabwiye Abadepite ko imirambo y’abasirikare b’iki gihugu baherutse kugwa mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, izagera muri Afurika y’Epfo ku wa Gatatu, tariki 5 Gashyantare 2025.






















