Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ikipe ya Etoile de l’Est irasaba FERWAFA kubaha amezi atatu yo gushaka umutoza ufite ibyangombwa

Thursday 28 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean claude

Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yamaze kwandikira Federasiyo y’umupira w’Amaguru mu Rwanda isaba ko bayihanganira ikaba ikoresha umutoza Banamwana Camarade udafite ibyangombwa bimwemerera gutoza nk’umutoza mukuru mu cyiciro cya Mbere.

Ikipe ya Etoile de l’Est iratangaza ko yashatse umutoza mukuru muri iyi minsi mike ishize, ariko ntiyabasha kumvikana n’abo baganiraga bujuje ibisabwa kandi shampiyona ibura iminsi mike ngo itangire, akaba ariyo mpamvu basaba ishyirahamwe FERWAFA ko bahabwa igihe bagashaka umutoza bitonze.

Umuyobozi w’ikipe ya Etoile de l’Est, Bwana Muhizi Vedaste, avuga ko nyuma yo gusanga batabona umutoza mukuru mu minsi mike isigaye kugira ngo Shampiyona 2021-2022 itangire ari yo mpamvu nyamkuru yatumye bandikira FERWAFA kugira ngo bongererwe iminsi 90 bashakishe umutoza ushoboye.

Yagize ati "Twari twasabye ko baba baduhaye amezi atatu tukaba dukoresha Banamwana Camarade, kuko urabona Shampiyona ni bwo yari ikirangira; iminsi yo gushaka umutoza mukuru yari mike, biba bisaba kuba mufite umutoza umenyereye abakinnyi ndetse wanadufasha gushaka abandi bakinnyi."

Perezida wa Etoile de l’Est akomeza avuga ko nubwo bandikiye FERWAFA batarasubizwa ariko bakaba bafite icyizere ko bagomba gusubizwa mbere y’uko shampiyona itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Ikipe ya Etoile de l’Est izatangira imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya Mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 yakira ikipe ya Police FC kuri Stade y’Akarere ka Ngoma .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru