Umuryango Imbuto Foundation wahaye abajyanama b’ubuzima ibikoresho bitandukanye byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bigizwe na Telefone ngendanwa zigezweho (smartphones) 206, udupfukamunwa 133,000, udukoresho dupima umuriro 2,200, litiro 1,455 z’umuti usukura intoki n’udukingirasura 2,400.
Ni ibikoresho byashyikirijwe Ikigo cy’Ubuzima RBC kuroi uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021.
Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation n bwo bwatangaje ko bunejejwe no gukomeza gushyigikira umurimo mwiza w’Abajyanama b’Ubuzima wo guhugura Abanyarwanda ku kugira imibereho myiza no kubagezaho serivisi z’ubuzima.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyaambaga, uwo Muryango wagize uti: “Turashimira abafatanyabikorwa dukomeje gufatanya by’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19.”
Abajyanama b’Ubuzima bafatwa nk’intwari kuko bakorera ubushake, bakagira ubwitange ndetse bakaba baratumye indwara zikomeye zahitanaga ubuzima bwa benshi zigabanyuka cyane, ndetse n’ingengo y’imari Igihugu cyatikizaga mu kuvura abarembye ikagabanyuka.


















