Wednesday . 17 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more

Sosiyete y’indege ya Sudani Airways yongeye gutangira gukorera ingendo i Khartoum nyuma y’imyaka igera kuri itatu

Monday 2 February 2026
    Yasomwe na

Indege ya Sudan Airways itwara abagenzi yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Khartoum ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026. Iyi yabaye indege ya mbere y’ubucuruzi ihasesekaye nyuma y’imyaka hafi itatu ibikorwa byo gutwara abantu mu kirere byarahagaze kubera intambara imaze igihe iteza ibibazo bikomeye muri Sudani.

Urwo rugendo rwatangiriye mu mujyi wa Port-Soudan uherereye ku Nyanja Itukura rwerekeza i Khartoum, rwahawe uburenganzira n’Ikigo gishinzwe indege za gisivili. Iki kigo cyemeje ko Minisitiri w’Intebe Kamil Idris yari mu bagenzi bari muri iyo ndege.


Urugendo rwatangiriye mu mujyi wa Port Sudan rwerekeza i Khartoum.

Iki gikorwa kibaye mu gihe ikibuga cy’indege cya Khartoum cyari cyarahagaritswe kuva muri Mata 2023, ubwo imirwano yadukaga hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa Forces de soutien rapide (FSR).


Iyi ndege yakiriwe n’abantu benshi ku kibuga cy’indege cya Khartoum.

Kongera kwakira indege z’ubucuruzi bifatwa nk’intambwe ikomeye igaragaza icyizere cyo kongera kuzahura ibikorwa remezo no gusubiza igihugu mu murongo w’umutekano nyuma y’igihe kirekire cy’imidugararo.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru