Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ingabire Sylvie yicujije amagambo y’urukozasoni yavugiye mu gitaramo cya Meddy

Friday 4 January 2019
    Yasomwe na

MC Ingabire Sylvie yasabye imbabazi abanyarwanda bose nyuma yo kuvuga amagambo y’urukozasoni ubwo yari mu gitaramo cya East African Party cyari cyatumiwemo Meddy.

Igitaramo cya East African Party cyabaye ku wa 01 Mutarama 2019, cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barangajwe imbere n’igihangange Ngabo Medard uzwi nka Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko wo kugira abashyushya rugamba benshi dore ko basimburanwaga uko umuhanzi avuye ku rubyiniro.
Hari MC Tino, MC Buryohe, MC Kate Gustave, MC Sylvie na Anita Pendo. Uku ni nako bakurikiranye mu guhamagara abahanzi baririmbye.

Ubwo hari hagezweho MC Sylvie yinjiye ku rubyiniro n’imbaraga nyinshi, ariko bamwe mu bafana bamwereka ko batamwishimiye.

MC Sylivie ku rubyiniro

Mu gusa n’ushaka kubacecekesha, uyu mukobwa yakoresheje amagambo ateye isoni, imbere y’imbaga y’abari aho aho yavuze ko hari abasore basoje umwaka bafite umujinya yagereranyije n’ubushake bwo gutera akabariro.

Abantu bari aho baguye mu kantu, ndetse abafana barushaho kumucyaha ku bw’amahano yari akoze. N’ubwo umwanya wari ugezeho wari uwe, ku rubyiniro hahise haza igihiriri cy’abashyushya rugamba bari barangije akazi kabo, bamuca mu ijambo mu buryo butagaragariye buri wese.

Nyuma y’akanya gato bahise bamanuka hasigara Anita Pendo, akazi ka Sylvie kaba karangiriye aho, ndetse ahita anava aho igitaramo cyabereye arataha.
Benshi banenze imyitwarire y’uyu mukobwa wihandagaje akavuga amagambo ateye isoni imbere y’imbaga irimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu, ababyeyi n’abana bakiri bato.

Nyuma yuko Sylivie avuze amagambo ateye isoni yashise asimburwa na Anitha Pendo
foto credit: Igihe
Aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ibyo yavuze atari yabigambiriye kandi ko ari amakosa. Yasabye imbabazi buri muntu wese waba warakomerejwe n’aya magambo.

Ati “ Bibaho ko umuntu yakora amakosa atandukanye ari ku rubyiniro, bibaho ko umuntu acikwa akavuga nk’ikintu kitakabaye ngombwa gikoreshwa muri uwo mwanya cyangwa bitewe n’abantu bahari. Ntabwo ari ibintu nari nagambiriye byarabaye ndabyemera uwumva naramukomerekeje ambabarire.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru