Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Amerika hafunguwe ikirwa cyo mu kirere hejuru y’amazi

Tuesday 25 May 2021
    Yasomwe na

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko ikirwa icyo ari cyo cyose kigomba kuba ari ubutaka buri rwaagati mu nyanjya cyangwa mu kiyaga, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ho sio ko bihora kuko ubu hamaze gufungurwa ikirwa cyo mu kirere abaturage batangiye gutembereramo no kwidagaduriramo.

Ni ikirwa kiswe "Little Island" cyubatswe mu Murwa mukuru wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku mugezi wa Hudson, Ikinyamakuru CNN cyo kikavuga ko ibijyanye n’intumbero yacyo kimwe n’akayabo cyatwaye bikiri nk’inzozi kubitahura.

Iki kirwa ukibona giteretse hejuru y’amazi ku nkingi nyinshi zubakishijwe beto zikomeye hejuru ari ubutaka busanzwe butunganyijwe nk’ubusitani bw’akataraboneka.

Iki kirwa cyafunguwe kuri uyu wa Gtanu ushize, tariki ya 21 Gicurasi 2021.

Ababashije gucukumbura iby’uwubatse iki kirwa bavuga ko umuherwe mogul Barry Diller, yaba yaragihanze kuri miliyoni ze 260 z’amadolari y’Amerika.

Iki kirwa kandi cyubatse kuri hegitari 1.1 kibaka giteretse ku nkingi 54 zigihuza n’umujyi wa Manhathan unyuze ku nzira nyabagendwa.

Mu busitani harimo inzira z’imihanda mito n’amadarage azwi nka Escariers mu Gifaransa, atuma uva hamwe ujya ahandi mu busitani bw’icyatsi kibisi bwacyo aho abagisuye baba bagandagaje ku kazuba. 

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru