By Imfurayabo Pierre
Ingendo ziva n’izerekeza mu karere ka Rusizi zabaye zihagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.
Ni nyuma y’aho abantu batanu babonetse mu Karere ka Rusizi bafite ubwandu bwa coronavirus barimo abacuruzi, abashoferi n’umumotari umwe.
Amakuru aturuka muri ibyo bice aremeza ko ingendo ziri kuva Rubavu na Karongi ziri kugarukira mu karere ka Nyamasheke ahazwi nko ku Buhinga mu murenge wa Bushekeri, izindi zikagarukira i Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, uhana imbibi n’akarere ka Rusizi.
Umwe mu bakorera imwe muri sosiyete zitwara abagenzi mu karere ka Karongi yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko imodoka zabo ziri kugarukira ku Buhinga mu karere ka Nyamasheke .
Yagize ati“Ntituri kurenga ku Buhinga niho turi kugarukira, ntabwo turi kugera i Rusizi.”
Umukozi ukorera sosiyete ya Omega yakoraga ingendo ziva Rusizi zerekeza Karongi, yavuze ko ubu bahagaritse ingendo kubera nta modoka ziri kuva i Rusizi.
Ati “Twahagaritse ingendo ntabwo turi gukora, ubu nta modoka iri kuva I Rusizi yerekeza i Nyamasheke, cyereka izerekeza mu bice bya Bugarama.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yabwiye RBA ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kagabanya urujya n’uruza mu karere ka Rusizi kugira ngo hasuzumwe uko icyorezo gihagaze.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem yabwiye itangazamakuru ko byakozwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda Cornavirus
Yagize ati “Birumvikana, twagize abantu bagaragaye ko barwaye. Uzi ko ingamba zikomeye cyangwa se zitanga umusaruro harimo no kugabanya urujya n’uruza rw’abantu. Ibyakorwa byose ni ukugira ngo bigabanye ibyago byo kwanduza cyangwa byo kwandura.”
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Kamena aribwo ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa ndetse ko moto n’amagare aribwo nabyo byongera gutwara abagenzi ariko byabaye bihagaritswe.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’aka karere ka Rusizi ni kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda byibasiwe cyane n’iki cyorezo kuko kugeza ubu ifite abantu 3070 bamaze kwandura mu gihe abapfuye bo ari 72.
Source/Igihe

















