Rurangirwa Louis, Umugabo ufitiwe ikizere n’ubunararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda akaba ari n’Umukandida ku mwanya wo kuyobora Ferwafa (Perezida wa FERWAFA) mu matora azaba ejo ku wa 27/06/2021.
Ingingo ndangizampaka ngiye kukwereka ziragufasha gushyigikira iterambere rya ruhago mu Rwanda niba wifuza uzayobora FERWAFA akayigeza aheza mu bufatanye bw’abanyamuryango, ukurikije imigabo n’imigambi y’umukandida Rurangirwa Louis na gahuna yihaye mu myaka ine iri imbere, 2021-2025 afatanyije na komite bazayoborana muri iyo manda.
Rurangirwa Louis ikivugo cye kigira kiti "Ruhago Yacu, Amakipe Meza, Gahorane Intsinzi Bana b’u Rwanda”
ubunararibonye bwe ntiburi kure kuko ubu afite ikipe y’umupira
w’amaguru y’abagore (Rugende Women Football Club). Ubundi yabaye umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA.
Muri gahunda ye agira ati "Mu bushobozi dufite, tuje mu ruhando rw’abakunda umukino w’umupira w’amaguru tugamije kugira uruhare mu kuwuteza imbere, Turaje ngo ishyaka riba mu mupira w’amaguru ridufashe gukora cyane duteze imbere Igihugu. Byamaze kugaragara ko umupira w’amaguru ari urubuga rwo gutanga imirimo ku mbaga y’abantu benshi guhera mu rubyiruko kugera mu bakuze."
Indi ngingo ituma wamuha amahirwe ni ukwmera ko inzira y’ibiganiro ari ypo ifasha mu gukemura ibibazo no kugera ku iterambere buri wese yagizemo uruhare.
agira ati "Muze turebere hamwe ibitagenda bidindiza umupira w’amaguru, tubigaragaze dushakire hamwe umuti w’ibibazo byugarije siporo y’umupira w’amaguru tubikosore kandi duhange n’udushya, twerekane UBUDASA mu mupira wacu."
Uburyo inzego za FERWAFA zizaba zubatse nabyo ubwabyo birahesha amahirwe menshi Rurangirwa Louis yo gutorerwa kuyobora iyi federation y’u Rwanda.
Rurangirwa yemera ko abakozi n’ubuyobozi bwa FERWAFA bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’umupira w’amaguru ku buryo babasha kumva neza ibibazo bigaragara mu mupira w’amaguru.
Mu bukungu, umutungo wa Ferwafa ugomba gucungwa neza hirindwa ikintu cyose cyatuma usesagurwa, kubahiriza ubujyanama butangwa na Komisiyo ngenzuzi.
Mu marushanwa, ikibazo cy’itinda ry’ingengabihe y’amarushanwa bituma
abanyamuryango batitegura neza; ibi Rurangirwa asanga uburyo bwiza byakosokamo ari uko abategura amarushanwa bagomba kujya bategura amarushanwa ku gihe ku buryo ingengabihe y’amarushanwa izajya iboneka kare ku buryo abanyamuryango bitegura neza.
Nkuko biri muri manifesto ye kandi ibibazo biri no mu bijyanye na Tekenike, Abanyamuryango ba Federation, Abasifuzi, Itumanaho, Inteko Rusange, mu Batoza, amategeko, ubuzima bw’abakinnyi n’ibindi bitandukanye, Rurangirwa Louis abifitiye gahunda yo kubibonera ibisubizo birambye icyadindizaga iterambere rya ruhago mu Rwanda cyose kikavanwaho urwego umupira w’amaguru rwari ruriho rukazamuka rukagera aho buri wese abona umusaruro w’imiyoborere myiza ishingiye ku mikoranire myiza.
Ikigo cy’Amaguhurwa cy’umupira w’amaguru kizashingwa muri manda ya Rurangirwa
“Kuzamura abana biri mu by’ingenzi”
Muri bimwe mu bishishikaje umukandida ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA 2021-2025, Rurangirwa Louis ni ukuzamura umupira w’amaguru bikava mu magambo bikajya mu bikorwa, akazabifashwamo n’ikigo cy’Amahugurwa cy’umupira w’Amaguru (Centre National de Formation de Football) kizashingwa ndetse no kwita ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu bana.
Abagabo n’abagore bagize komite nyobozi bazafatanya na Rurangirwa Louis numuha amahirwe yo kuyobora FERWAFA muri iyio manda:
Madame KAYISIME NZARAMBA, VISI Perezida ufite inshingano zo Kuyobora
Federasiyo y’umupira w’amaguru no gutuma igera ku ntego zayo, kugira inama
Perezida ndetse akamuhagararira aho bikenewe;
Bwana NDAYAMBAJE Pascal, Komiseri ushinzwe Imari afite inshingano zo
Gucunga neza umutungo wa FERWAFA, Gukemura amakosa yagiye agaragazwa
n’abagenzuzi b’Imari no kwita ku mirimo yose ijyanye n’icungamari;
Bwana NKURUNZIZA Benoit, Komiseri ushinzwe Kumenyekanisha
ibikorwa no Gushaka Inkunga afite inshingano zo kunoza imikorere myiza
n’abafatanyabikorwa no gushaka abaterankunga batandukanye;
Rtd. Senior Superintendent of Police HIGIRO Willy Marcel, Komiseri
ushinzwe Umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino afite inshingano zo
kunoza umutekano ku bibuga no mu bihe by’amarushanwa ategurwa mu
gihugu harimo na mpuzamahanga;
Dr. MPATSWENUMUGABO Jean Bosco, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi,
afite inshingano zo kunoza ibyerekeye ubuvuzi muri Ferwafa no gutanga
amahugurwa ku baganga b’Amakipe ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge;
Me. MUKASHYAKA Joséphine, Komiseri ushinzwe Amategeko afite
inshingano zo kuvugurura amategeko ya FERWAFA akajyana n’Igihe ndetse
agahuzwa naya CAF na FIFA. Akaba yaragiye aburanira amakipe y’umupira
w’amaguru mu gushaka ubutabera.
Bwana NSHIZIRUNGU Hubert Bebe, Komiseri ushinzwe Gutegura
Amarushanwa afite inshingano zo Gutunganya amarushanwa neza ndetse no
gutanga icyerekezo cy’imikino iganisha ku bunyamwuga akaba yarakanyujijeho
mu Mavubi no mu ikipe ya Kiyovu;
Bwana NDARAMA Mark, Komiseri ushinzwe tekiniki n’Iterambere ry’umupira
w’amaguru afite inshingano zo Gutegura amarushanwa y’abana ahoraho, Gukora
porogramu ibika amakuru y’abana bato kugeza bageze mu makipe makuru, no gutegura Imfashanyigisho z’umupira w’amaguru w’abana, zigenewe abatoza n’abakinnyi, asanzwe ari Perezida wa YOUVIA WFC;
Madame MUKASEKURU Deborah, Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru
w’abagore afite inshingano zo Gukurikirana umupira w’abagore no
kuwuvuganira mu mishinga itandukanye, ndetse akita ku iterambere ryawo;
Banyamuryango, TORA
RURANGIRWA Louis, nta
gushidikanya tuzagera ku byiza
umupira w’amaguru ugeza ku
bawukunda.
Ngiyi intumbero abagize Komite Nyobozi ya Rurangirwa Louis bafite n’ubunararibonye mu bya Football bizabafasha mu kubaka iterambere rya ruhago mu Rwanda. Kanda kuri iyi Link ubone video yuzuye, https://www.youtube.com/watch?v=UO0yMHf7BlY

















