Saturday . 20 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more

Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq

Thursday 5 March 2026
    Yasomwe na

Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.

Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho byayo, bituma ihura n’ibihombo bikomeye.

Iyo minisiteri yongeyeho ko ingabo za Iran zirimo gukorana n’Abanyakurdi yise “abanyacyubahiro” mu rwego rwo kuburizamo umugambi uvugwa ko wateguwe na Israel na Amerika wo kugaba igitero ku butaka bwa Iran.

Mbere y’aho, televiziyo ya Press TV yari yatangaje ko ingabo za Iran zatangije igikorwa cya gisirikare kigamije kurwanya imitwe ishaka ubwigenge iri mu gace k’Abanyakurdi gafite ubwigenge bucagase mu majyaruguru ya Iraq.

Chadadi HABIMANA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru