Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

JOSEPH KABILA YASABYE ABAKURIYE ISHYAKA RIYOBOYE KUZAHORA BAMWUBAHA

Thursday 21 February 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Joseph Kabila wahoze ayoboye Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo yategetse abakuru b’ishyaka rye muri iki gihugu ko bagomba kwiyemeza kuzahora bamwubaha
Bwana Kabila yatumyeho abayoboye ishyaka rye rya FCC (Front Commun pour le Congo) bose uko ari 18 mu rugo rwe ruri hanze y’umurwa mukuru Kinshasa.

Umwe umwe wese yicara imbere ya Bwana Kabila agatera igikumwe ku rwandiko, aho yagombaga kwiyemeza ko azahora amwumvira.

Abayoboye iri shyaka baremeye ko rihinduka rikaba urwego rwa leta.
Iri shyaka FCC ryashinzwe mbere y’uko amatora aba muri Republika ya Demokrasi ya Kongo, rikaba ari ryo ryatahukanye imyanya myinshi mu ntekonshingamategeko y’icyo gihugu. Ibyo bvatumye Bwana Kabila agumana ijabo n’ijambo muri politike ya Kongo.

Bwana Kabila (ibumoso) ashyikriiza ubutegetsi Félix Tshisekedi (iburyo) ubutegetsi ku wa 24 z’ukwa mbere muri uyu mwaka wa 2019

Haciye hafi ukwezi Joseph Kabila ashyikirije ubutegetsi Prezida Félix Tshisekedi yatangajwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 30 ukuboza umwaka ushize wa 2018.

Ibyabaye ku musi w’ejo ku wa gatatu byatumye abatari bake bibaza nimba koko Prezida Tshisekedi ariwe ufite ubutegetsi mu by’ukuri.

Ibyo kandi ni ikindi cyemezo cyuko Bwana Kabila wahoze ari umukuru w’icyo gihugu, afite intego yo kugumana ubutegetsi nubwo yari yemeye kwegura nyuma y’amatora yabayemo ubushyamirane bukomeye.

Src/BBCGAHUZA.COM

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru