Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Jean Pierre la Croix yageze i Kinshasa anategerejwe i Goma

Monday 9 February 2026
    Yasomwe na

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro yageze i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku Cyumweru, mu ruzinduko ateganya kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Iyo radiyo ivuga ko Jean-Pierre Lacroix ari buhure na Perezida Félix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe, abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango itari iya leta ndetse n’abayobozi b’amadini.

Radio RFI yo mu Bufaransa yo yatangaje ko nyuma yo kuva i Kinshasa, Lacroix azakomereza urugendo rwe mu mujyi wa Goma uri mu maboko y’umutwe wa M23, aho azabonana n’abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23.


Ingabo za Monusco zimaze imyaka isaga 27 muri RDC.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe leta ya Congo iherutse gutangaza ko hagiye gutegurwa ibiganiro bihuza Abanye-Congo hagati yabo, gahunda yanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayita iyateguwe n’uruhande rumwe gusa.

Si ubwa mbere Lacroix asuye Congo, kuko no mu mwaka ushize yagiye muri iki gihugu mu gihe manda y’ingabo za ONU yari iri hafi kurangira, mbere y’uko yongerwa undi mwaka mu Ukuboza gushize.


Umujyi wa Goma umaze umwaka urenga ugenzurwa na AFC/M23.

Uru rugendo kandi ruje nyuma y’uko Afurika y’Epfo itangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bwa MONUSCO bukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za MONUSCO zimaze igihe zinengwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’abatavuga rumwe na bwo, bashinja ubu butumwa kutagira umusaruro uhagije mu kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru