Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kagame yahishuye uko Afurika igiye kujya yikorera inkingo idategereje ak’imuhana

Monday 12 April 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yahishuye ko umugabane w’Afurika ugiye kunguka amahirwe yo kubona umufatanyabikorwa uzatuma Afurika yikorera inkingo n’ibindi bikenerwa mu buvuzi idakomeje gutegereza ak’imuhana gakunze kuza imvura ihise, [umugani w’Abanyarwanda].

Atangaza iby’iki kigo, yavuze ko yavuganye na cyo kandi cyiteguye gukorera inkingo za COVID-19 muri Afurika gikoresheje uburyo bwa mRNA bwifashishwa mu gukora inkingo za Pfizer na Moderna.

Yabitangarije abayobizi batandukanye bo ku Mugabane bahuriye mu nama y’iminsi ikomeje kwiga ku kongerera Afurika Ubushobozi bwo Gukora Inkingo, ikaba irimo kuba hifashishijwe ikoranabuhanga guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021.

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ikaba, ikaba yatumijwe na Komisiyo ya AU n’Ikigo Nyafurika Gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, (Africa CDC).

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe hagaragara ubusumbane bugaragara mu ikwirakwezwa ry’inkingo za COVID-19, Afurika itakabaye ikomeza gutera imbabazi igendera gusa ku cyizere cy’ubushake n’ubufatanye mpuzamahanga, agaruka ku buryo hagiye hagaragara ingero z’uburyo ubushake bwonyine budahagije.

Yatangarije abayobozi n’impuguke mu rwego rw’ubuzima itabiriye iyo nama ko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishize, yagize amahirwe yo kuvugana n’ibigo bitandukanye bikora inkingo za COVID-19, by’umwihariko yibanda ku kumenya imikorere y’uburyo bwa mRNA (RNA) bwakoreshejwe mu gukora inkingo nka Pfitzer na Moderna.

Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro ndetse hari bagenzi banjye bake kuri uyu mugabane nabiganirijeho, ariko noneho nifuza gukomeza tubiganiraho n’abandi. Hari ikigo gifite ubushobozi bwo gukoresha ubu buryo, bumaze igihe bukoreshwa na Moderna ndetse na Pfizer, cyiteguye kandi gifite ubwo bushake n’ubushobozi. Vuba aha nzagirana ikiganiro n’ababifite mu nshingano. Munyihanganire kuba ntarabikoze mbere y’uko tugirana ibi biganiro.”

Uburyo bwa mRNA bwifashishwa mu gukora inkingo zihangana n’idwara zandura, bukaba ari uburyo bwigisha utunyangingo tw’umubiri (cells) kwikorera za poroteyine zongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ubu buryo ntabwo bukoreshwa mu gutera abantu virusi ya COVID-19, ndetse ngo butanga inkingo zishobora no kurinda ubwoko butandukanye bw’izindi ndwara ziri mu muryango umwe na COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo nyamukuru ari ukoreba uko Afurika yagira ubushobozi bwo gukora amoko atandukanye y’inkingo za COVID-19, cyane ko uburyo bwa mRNA buzaba bwiyongereye ku bwa “adenovirus” bwifashishwa mu gukora inkingo za Johnson&Johnson n’iz’AstraZeneca, bukaba bwifashishwa n’Ikigo Aston cyo muri Afurika y’Epfo.

Umukuru yakomeje agira ati: “Bityo rero kugira ngo Afurika ireke gutera impuhwe nk’uko irimo kubikora uyu munsi- nubwo nta muntu ku giti cye wabibazwa ahubwo twese hamwe dukwiye kubibazwa- hanyuma tukava mu bya bindi tuzi bitigeze bigenda neza muri Afurika tukareba icyo twabasha kwikorera dukoresheje ingero zagaragajwe na Perezida Ramaphosa, dukorana n’inganda.”

Perezida Kagame yanashimangiye ko Isoko rusange ry’Afurika rizatuma ishoramari muri urwo rwego rirushaho kugira agaciro no gukurura abashoramari benshi ku mugabane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru