Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kagame yakiriye umushakashatsi Duclert wamuzaniye raporo yakoze ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Saturday 10 April 2021
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021 Perezida Paul Kagame yakiriye Prof. Vincent Duclert, umushakashatsi wamuzaniye raporo icukumbuye yakoze ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni raporo y’amapaji arenga 1000 yakozwe n’itsinda rya Komisiyo yari iyobowe na Duclert ari nawe raporo yitiriwe. Iherutse gushyirwa ahagaragara muri uku kwezi kwa Kane ariko ikaba yatarangiye gushimwa n’impande zombi ko ije gukuraho urujijo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kuyishyikiriza Perezida Kagame, Prof. Duclert yavuze ko aei ishema rikomeye kuri we n’abo bafatanyije kuyikora, ashimangira ko inyandiko zirimo zigaragaza ko ubutegetzi bw’Ubufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakirewe Abatutsi kuko bwirengagije ukuri buhahitamo gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana wayoboraga u Rwanda kandi hari ibimenyetsi simusiga ko bwateguraga Jenoside.

Prof. Duclert yeruye ko biteye isoni kuba kugeza ubu hakiri abakijya impaka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ari ukuri kugaragara no mu nyandiko z’ubutegetsi bw’Ubufaransa komisiyo ayoboye yiboneye ubwo bakoraga iyi raporo yashyikirijw Perezida Kagame.

Yagize ati "Inyandiko z’Ubufaransa bigaragara ko zishobora kuba zarirengagijwe nkana n’ubutegetsi bw’Ubufaransa, by’umwihariko Perezida wabwo François Mitela ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Izo nyandiko zigaragaza neza ko hari umugambi wa Jenoside wo kwica Abatutsi mu myaka ya 1990, 92, 93 kandi ibyo ntaho bihuriye n’isubiranamo ry’amoko."

Prof. Duclert yakomeje avuga ko ari ingenzi gushimangira ko habaye Jenoside kandi ko yakorewe Abatutsi, yongeraho ko ubwicanyi bwabayeho mu gihe k’ibitero bya FPR ntaho buhuriye n’ibyabaye kuko bwabereye ku butaka bwagenzurwaga na Leta.

Ati "Ni ikintu k’ingenzi rero kuko izo nyandiko zose zo hambere ari zo ubwazo zisenya iyo mvugo ya Jenoside ebyiri akaba ari yo mpamvu iyi raporo ari ingirakamaro kuko ari ukuri nyako, ko Jenoside yabayeho ari Jenoside yakorewe Abatutsi."

Uyu mushakashatsi yemeje ko hari isomo FPR yatanze ku isi hose muri rusange kuko ari bwo bwa mbere mu mateka ya Jenoside ari bwo habayeho igisirikare gifite umugambi wo kuyihagarika.

Prof. Duclert yavuze ko Perezida Kagame yababwiye ikintu k’ingenzi cyane abantu bakunda kwirengagiza, ko ubwo FPR yafataga ubutegetsi tariki ya 4 Nyakanga 1994 igashyiraho giverinoma ari bwo bwa mbere hagaragaye ubushake bugeragera n’umugambi wo guhagarika Jenoside kuko mu mateka nta na rimwe guhagarika Jenoside byari byarigeze mu ntego nyamukuru y’igisirikare.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda ivuga ko iyi raporo ari intambwe nziza iganisha ku mubano ushingiye ku kuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru