Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Gashyantare 2021 ni bwo Umwongereza akaba n’inzobere mu by’amateheko Kalim Khan yatorewe kuyobora urukiko Mpuzamahanga ICC, akaba azasimbura Umumya-Gambia Fatubensuda, muri Kamena 2021.
Ni amatora yabereye uyu munsi i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atorwa ku majwi 72.
Kalim Khan afite ubunararibonye bukomeye bw’imyaka 25 mu by’amateheko, yakoze mu nkiko mpuzamahanga zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zirimo urwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, urwa Yegoslavia, n’izindi akaba n’umunyamateheko ukomeye mu by’uburenganzira bwa muntu.
Umuvugizi w’uru rukiko ICC, O-Gon Kwon yamwifurije ikaze mu mirimo mishya agiye kumaramo imyaka 9 ya manda ya kabiri y’uru rukiko.
Urukiko rwa ICC rwagiye gushyirwa mu majwi n’Abanyafurika biganjemo abayoboye ibihugu ku kuba ruharagara nk’urwibasira abakomoka kuri uwo mugabane, cyane ko imanza nyinshi rwaburanishije ari iz’abayoboye ibihugu by’Afurika n’abandi batandukanye bawuturukamo hitwaje ikitwa guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwicanyi bukorerwa rubanda.
Ababirebera hafi bagasanga bisa naho rwashyiriweho kugaraguza agati abategetsi bakuru bo ku mugabane w’Afurika mu gihe n’abo ku yindi migabane ubashunguye utababuramo inkumbi zabageza muri urwo rukiko.


















