Yanditswe na Mutesi Scovia
Mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura, ababyeyi baravuga ibigwi abajyanama b’buuzima mu ruhare rwabo mu kubafasha kurera abana babo ngo kuko nibo babigishije gutegura indyo yuzuye kandi bakabikora batinuba.
Mukahigiro Thabita ashima igikoni cy’umudogudu kigirwamo uruhare n’ abajyanama b’ubuzima
Umwe mu babyeyi waganiriye na mamaurwagasabo , Mukahigiro Thabita ashima igikoni cy’umudogudu kigirwamo uruhare n’ abajyanama b’ubuzima, akaba abafata nk’abaganga ku mwuzukuru we. Yagize ati “Fite umwana w’umukobwa wanjye wapfuye, yansigiye uyu mwana agize imyaka 5 ariko iyo ntagira abajyanama b’ubuzima mba naramushyinguye kuko yarwaye bwaki aba uruzingo abantu bakavuga ko bamuroze kandi ari imirire mibi,ariko njye n’abandi babyeyi dushima abajyanama kuko ubu umwana wanjye yarakize agera aho abandi bari akiga, agacyina ,ubuzima bwaragarutse”.
Rev. Jan Berkmans Ndayishima umuyobozi w’ikigo cya Early Childhood Education Bwishyura
Ibi kandi byemezwa
n’umuyobozi w’ikigo cya Early Childhood Education Bwishyura (ECE)
Rev. Jan Berkmans Ndayishima avuga ko hashyizweho uburyo bwo kwigisha ababyeyi bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima. Yagize ati “ikigo gifatanyije n’ubuyobozi bahagurikiye kurwanya imirire mibi kuko ahantu dukorera nta mwana ukwiye kugira imirire mibi ubu dufite umuhanga mu by’ubuhinzi wigisha abaturage uko bahinga imboga imbuto kugira ngo turandure imirire mibi kandi abaturage bafashwa na bajyanama b’ubuzima, twe dufata nkigisubizo kiki kibazo”.
Rev.Jan Berkmans akomeza avuga ko ubu mu murenge wa Bwishyura bakoreramo bagomba guca ikibazo cy’imirire ku bana, batanga uburezi bushyitse.
Sikubwabo Belena umujyanama w’ubuzima
Sikubwabo Belena umujyanama w’ubuzima watangiye aka kazi kubukorera bushake mu mwaka w’ 2007 avuga ko bahuguwe mu kuvura abaturage cyane abana n’abagore batwite ndetse na Malariya nibyo bitaho cyane.
Yagize ati “abagore batwite tubakurikirana kenshi gashoboka tugira ngo turebe ko yubahirije kwipimisha. Gufata indyo yuzuye ndetse no ku munsi wo kubyara tukamuherekeza kwa muganga. Tukamwitaho kugira ngo turebe niba ntakizo nu mwana tugatangira kumwitaho kugeza arenze igihe cy’imyaka 5.Ibyo tubikora tubikunze nu bwo bamwe muri bagenzi bacu babirambirwa bakabivamo kuko bibatwara umwanya mwinshi n’ amasaha menshi kuko na nijoro baza kutubyutsa iyo ducyenewe.”
Belena akomeza agira ati “usanga bitoroshye nk’iyo igihe cyo gutanga mituweri kigeze bigahura nuko nta mafaranga ufite ngo uyitangire umuryango wawe kandi uri umujyanama uherako ukabivamo,gusa njye nishimira kuba abaturage badufitiye ikizere nkatinya kubasiga pe. Gusa nifuza ko Perezida Kagame yadutecyerezaho nkuko asazwe yita kubaturage imiryango yacu ikishyurirwa mituweri .”
Umunyabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Ayabagabo Faustin avuga ko abajyanama b’ubuzima ari byose ,kubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi. Yagize ati “abajyanama b’ubuzima uyumunsi abaturage bishimira ibikorwa byabo kuko bahawe amahugurwa menshi kandi babana n’abaturage bakora amaraporo kuburyo ubuyobozi buyifashisha mu kureba uko ikibazo cy’ubuzima gihagaze kandi natwe tubashimira umutima w’ubushacye muri uwo murimo”.
Ayabagabo akomeza agir ati “ ku kibazo cyuko bifuza ko bakunganirwa mu buzima bwabo bwa buri munsi cyo kirakwiye wenda bagahabwa nk’itungo nubwo bwisungane mu kwivuza gusa ubuyobozi ntibwicara ngo bubaterarane bafashwa nk’abandi baturage, utishoboye akunganirwa nk’abandi”.
Mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ ubuzima bangana 58445 bifashishwa mu bikorwa byibanze by’ubuzima nk’urwego rwabafashamyumvire mu baturage .
Abana barererwa mu ikigo cya Early Childhood Education Bwishyura



















