Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kicukiro: Hari abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse batakibasha gutunga imiryango

Thursday 15 October 2020
    Yasomwe na

Bamwe mu babyeyi bakoraga ubucuruzi buciriritse biganjemo abacuruzaga imboga n’imbuto ku agataro batangaza ko nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirusi kigereye mu Rwanda hagafatwa ingamba zitandukanye zo kugabanya ingendo na Guma mu Rugo ubuzima bwabo bwasubiye inyuma ku buryo benshi batakibasha gutunga imiryango yabo no kwitabira zimwe muri gahunda za Leta.

Mu baganiriye n’ikinyamakuru MamaUrwagasabo bo mu murenge wa Gatenga mu kagari ka Nyanza batangaje ko nubwo ubucuruzi abenshi bakoraga bwo ku gataro butari bwemewe ariko bwabafashaga kubona amaramuko none ubu babuze uko batanga mituweli, kwizigamira byo byahagaze.

Nyiramana Rose yagize ati “Nari nsanzwe nzunguza agataro gutya nkabasha kubona uko abana batatu mfite barya kandi na papa wabo akajya mu buyede nubwo yaje gukora impanuka, tukungikanya bakabasha no kwiga iyo karamu bayibonye n’iyo kayi, ariko byageze muri Guma mu Rugo kugera hanze bidashoboka, ahanini tukabeshwaho na bya bigori baduhaga.

Nyine nariye twa tundi nacuruje mbere ya Guma mu Rugo turashira n’igishoro kirashira burundu ahubwo nsigara mu kwikopesha ngo mbone uko abana batarwarana bwaki. Nta mituweli ndagura, urumva nanjye ubwanjye mba mfite ubwoba ko narwara cyangwa ngo abana bandembane.”

Nyiramana akomeza avuga ko nyuma ya Guma mu Rugo, aho bafunguriye yakomeje kubura igishoro nubwo akaba ahora aguza bagenzi be ngo abone uko arangura ibyo acuruza.

Mukamugema Epiphanie, we nyumayo kubura igishoro yahisemo kohereza abana bamwe mu cyaro kwa nyirakuru wabo ariko nabwo ngo ntabona ikimutunga buri munsi.

Ati “’Njye nararebye mbona udufaranga twose nari mfite tunshizeho muri Guma mu Rugo ndavuga nti ese mama ibi bigoro n’udushyimbo bari kuduha ko tutamara iminsi ndaza gutunga gute abana bane mfite kandi n’umugabo yarantaye. Nahengereye bafunguye ingendo mpita nohereza batatu kwa nyirakuru Nyaruguru ku modoka z’abagiraneza nanjye nsigarana kano mpetse ariko nabwo nta kintu gifatika ncuruza ngo atamburana amata.

Nari nsanzwe mbatunze pe, wenda sinaryaga izo nyama za buri gihe ariko nacuruzaga ako gataro nkabona uko mpaha ubugali n’ibishyimbo byo kurya. Gusa ubu bwo nta n’igishoro mfite utu ubona mfite mu kadobo ni utwo nagujije mugenzi wanjye bo bakiri mu kimina kuko njye byagezeho birananira.”

Kanjijima Thabea ucuruza utujerekani, amacupa n’ibindi byakoreshejwe nawe yatuganirije ari mu nzira igana ku kagari ka Nyanza aho yumvise bagenzi be bamubwira ko bari kwandika abacuruzaga agataro ngo bazahabwe amafaranga yo kubafasha kwiteza imbere bakava mu bucuruzi butemewe.

Aba babyeyi bahuriza ku ngingo yo kuba kuva COVID-19 yagera mu Rwanda uburyo bizigamiraga ngo bizabagoboke bagize ibibazo nabwo bwahuye n’ibibazo ku buryo bamwe babiretse abandi bakomeje bakemera kuzariha amafaranga batatanze mu bihe bikomeye bya corona.
MUTUNGIREHE SAMUEL

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru