Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gatenga by’umwihariko mu kagari ka Nyanza mu midugudu ya Juru n’Isonga, batangaje ko hari imbogamizi bagiye bahura nazo bigatuma bakora mu buryo budasanzwe, nk’ibihe igihugu kirimo byo guhangana n’icyorrezo cya COVID-19.
Ikinyamakuru MamaUrwagasabo cyaganiriye n’Umutoni Leatitia, umujyanama w’ubuzima wo mu mudugudu w’Isonga, mu kagari ka Nyanza, mu umurenge wa Gatenga, avuga ko mu ntangiriro z’umwaka ubwo igihugu kinjiraga mu bihe bidasanzwe nka Guma mu Rugo byo guhangana na COVID-19 nawe yahuye n’imbogamizi mu kazi akora ka buri munsi ko kwita ku byeyi batwite no kubagira inama, zo kuba ikigo nderabuzima cya Gatenga cyarahise gihindurwa ikigo cyo kwita ku bakekwaho coronavirus.
Ati “Corona igitangira ababyeyi bamwe baraduhamagaraga kuri telephone batubaza uburyo bagera ku ivuriro hanyumatukajya tubasobanurira, hakaba n’uje ariko yaza tukaba dufite umuti wo gukaraba mu ntoki (Hand Sanitizer) agakaraba intoki nta gukoranaho agahagarara akambwira hanyuma nkamusobanurira nkaba nanamwandikira ikigo nderabuzima ashaka kujyaho kuko icyacu bari bamaze kugifunga bagishyizemo abarwaye corona.
Bamwe bacitse intege kuko hari abageraga ku ivuriro bakababwira bati mujye kureba umujyanama w’ubuzima, kuza baraje ari bake ariko bigeze nko mu kwezi gatanu baraje cyane, kuko twari tumaze kubasobanurira ko turi kubohereza ku bindi bigo nderabuzima n’ubu bari kwitabira nta kibazo.”
Umutoni yakomeje avuga ko imbogamizo bahuye nazo zaje kwiyongeraho kubura imbangukiragutabara igihe bayikeneye ngo baherekeze umubyeyi kwa muganga, bigasaba ko bitabaza umugiraneza ufite imodoka ye isanzwe.
Ati “Nijoro kubona imbangukiragutabara byaratugoraga cyane nko mu kwa kane, hariho icyunamo, hakaba ubwo duhamagara imbangukiragutabara ikabura, icyo gihe ngo barimo banakurikirana abarwaye corona; mbese byajemo imbogamizi batubwira ko ari nke ubwo tukifashisha abaturage duturanye.
Hari nk’umupapa duturanye hani rwose witanze muri corona wajyaga utugereza abarwayi kwa muganga, ni umuntu mwiza cyane kuko twaramwitabazaga isaha iyo ari yo yose.”
Ku kijyanye n’inshingano y’abajyanama b’ubuzima yo gukurikirana ababyeyi mu ngo kuri gahunda zitandukanye zijyanye ni kwita ku mwana utaravuka, kandi amabwiriza yo kwirinda Corona yarasabaga abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa, Umutoni avuga ko bihanganaga bakajya mu rugo rw’uwo mubyeyi ariko mu bwirinzi.
Ati “Twarihanganaga rwose ukajya mu rugo, gusa ukagenda nawe ufite wa muti ukaraba intoki, ukamwereka ko nta kibazo ufite ku buryo atakugirira ubwoba cyangwa impungenge, hanyuma ukamusaba ko muvugana ukwamwibutsa itariki agomba gusubira kujya kwipimisha inda, tukanamubwira aho agomba kujya.”
Mukagashugi Chantal nawe ni umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Juru akagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga, yavuze ko nubwo we ashinzwe kwita ku bana bo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka itandatu, ariko hari ababyeyi bamuganaga mu rugo gusa nawe impungenge ari zitabura kuko amabwiriza yo kwirinda corona atemereraga abantu kujya mu ngo z’abandi.
Ati “Nabanzaga kumubwira agashyiramo metero, umpamagaye nkamwibutsa kuza yambaye agapfukamunwa. Impungenge nabaga nzifite ariko kuko ari ibintu mfite mu nshingano ntabwo anri kubwira umuntu ngo reka reka genda, sinari kwamagana umuntu.”
Aba bajyanama b’ubuzima bashima ko mu bihe COVID-19 yatangiraga abantu batarasobanukirwa neza ingamba zo kuyirinda, bamwe bafite ubwoba butandukanye, inzego z’ubuzima zibashinzwe zababaye hafi, imiti yo gukaraba ikaboneka nubwo hataburaga imbogamizi ariko bagakorera muri ibyo bihe bitoroshye bitumye bageza n’iki gihe birinda kandi barinda n’ababagana.
Impungenge ku bajyanama b’ubuzima ntizari kubura muri ibyo bihe cyane ko Minisiteri y’ubuzima yasabaga buri wese wiyumviseho ibimenyetso bya Coronavirusi kwirinda kujya kwa muganga uko yiboneye ahubwo akagana umujyanama w’ubuzima kugira ngo amushyikirize inzego zibishinzwe mu gihe agaragaza ibimenyetso.
MUTUNGIREHE SAMUEL


















