Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kicukiro: Kwandika igitabo ku Barinzi b’Igihango, umwihariko mu byabagejeje ku mwanya wa gatatu mu Bumwe n’Ubwiyunge mu 2019/2020

Saturday 12 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Ubumwe ni imwe mu ndangagaciro remezo Abanyarwanda bubakiyeho, nk’uko bikunze kugarukwaho n’Umukuru w’igihugu mu kugaragaza ibintu bitatu abanyarwanda bahisemo bituma u Rwanda rugeze aho ruri mu kwihuta mu iterambere, ikaba kandi inkingi mwikorezi Leta y’Ubumwe yubakiyeho nyuma y’ivangura ryabayeho rikaganisha u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya mahame ashyirwa mu bikorwa mu nzego zose za Leta, zirimo n’uturere nk’urwego rushyira mu bikorwa gahunda za guverinoma mu iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2018/2019 akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa 15 mu gushyira mu bikorwa amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, kuri ubu kavuga ko kashyize imbaraga mu bikorwa no kwigisha abaturage no kubasobanurira akamaro ko kuba umwe mu kubaka igihugu. Izo mbaraga zatumye kaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 84%, mu mwaka wa 2019/2020 nk’uko byagaragajwe na raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge NURC.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 ni bwo ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro n’abagize Inteko y’Abatoza b’Intore kuva ku karere kugeza ku mudugudu bishimiraga intambwe akarere kateye mu mwaka wa 2019/2020.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka karere, Umutesi Solange yavuze ko kwishimira umwanya wa gatatu bibashimishije ariko bituruka ku musaruro w’ibyo bakoze, birimo kwandika igitabo kigaragaza amateka n’ibigwi by’abarinzi b’igihango, muri uwo mwaka byafashije abaturage kurushaho gusobanukirwa icyo ubumwe n’ubwiyunge ari cyo n’aho byaturutse.

Hagati ni Umutesi Solange uyobora akarere ka Kicukiro yakira igikombe cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyatanzwe na Fidelle Ndayisaba uri iburyo /Foto Samuel M

Yagize ati “Birerekana ko twakoze mu buryo budasanzwe, cyane cyane mu gushyira mu bikorwa amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, dushishikariza abaturage b’akarere ka Kicukiro kuyubahiriza. Bimwe rero mu byo twakoze byihariye harimo ko twanditse igitabo kigaragaza amateka n’ibigwo by’abarinzi b’igihango.

Yakomeje agira ati "Icyo gitabo kije kirimo amasomo yo kugira ngo n’urubyiruko rwigireho ibigwi bikomeye byaranze abarinzi b’igihango b’akarere ka Kicukiro banabyigireho ariko kandi n’ibyo bakoze ntibyibagirane, n’igihe bazaba batagihari cyangwa se n’utabazi igitabo kibe gihari. Burya iyo ushyize ibintu mu nyandiko uba ubitse amateka by’igihe kirekire.”

Imbere muri icyo gitabo kigaragaza amazina y’Abarinzi b’Igihango bagize Ihuriro ry’Abarinzi b’igihango muri ako karere n’ibigwi byabo

Umuyobozi w’akarere akomeje avuga ko icya kabiri bakoze kikabongerera amanota ni gahunda y’Inteko z’Amahoro, zibera mu midugudu, aho abaturage bicara mu masibo bakaganira ku biganiro by’ubumwe n’ubwiyunge, kuri Ndi Umunyarwanda.

Ati “Ariko icyerekana ko ibyo biganiro byatanze umusaruro haba ibimorwa ngiro by’ubumwe n’ubwiyunge; mu karere ka Kicukiro rero bigaragarira mu bikorwa by’iterambere abaturag bikorera nk’umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge, kuko abantu batabufitanye ntibabasha no kujya inama.

Ibyo tubona rero hirya no hino, abaturage bikorera imihanda, bubakira bagenzi babo batishoboye, abaturage biteza imbere, bubahiriza gahunda za Leta turabyishimira kuko ni umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge.”

Mukancogoza Esperance, ni umwe mu barinzi b’ibihango, yavuze ko iyo arebye ubu abona ibikorwa bibi cyangwa abantu bakundaga kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake kandi nk’abarinzi b’igihango babigizemo uruhare mu kwigisha abaturage baturage.

Ati “Kandi iyo ndebye imbere ahangaha mbona turi kujya ahantu heza, kuko natwe nk’abarinzi b’igihango dushishikariza abantu kuva mu byo bari barimo, bagashyira ibintu mu gaciro bakagira ubumwe n’ubwiyunge, Abanyarwanda bakumvikana.

Imihigo y’akarere nyibonamo, kuko hari nk’ingo zari zifite amakimbirane, iteka ryose baratwohereza muri abo bantu tukagenda tukajya kubahugura ugasanga ingo zirongeye zibanye neza, abatumvikanaga ugasanga bigenze neza.”

Sebagenzi Fulgence nawe ni Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akagari, yagize ati “Abantu bakomeje kugaragaza kwibona mu ndorerwamo z’amoko, akaga byatera ni uko bishobora kudusubiza aho twavuye, kuko twakagombye kuba twarabonye inyigisho mu ngorane zagwiriye igihugu cyacu.”

Uyu Murinzi w’Igihango yakomeje avuga ko igikwiye gukomeza gukorwa ngo ibyo bitazaba ari uguhozaho mu kwigisha abaturage, kugira ngo ikibo nubwo cyaba kigihari mu bantu kiganzwe n’ikiza cya benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidelle, yavuze ko igihugu igihe cyari kigiye kuzima hari abari bagifite indangagaciro z’Ubunyarwanda, bafata iya mbere baramira igihugu.

Yavuze ko ushyize ubumwe imbere yitwaza ubwiyunge, agaragaza ko nubwo mu mateka yo hambere nta na rimwe u Rwanda rwari rwarigeze rugera aho rwageze mu 1994 ngo rugere aho bamwe batsemba benewabo ariko mu muryango w’abantu amakimbirane abaho, ahoraho, akaga ni uguheranwa nabyo.

Yakomeje agira ati “Ushyize ubumwe imbere rero, bukaba ari bwo bukuyobora, kandi u Rwanda ni ni cyo twahisemo nk’imwe mu ngangagaciro remezo, birumvikana ugomba kwitwaza buri gihe na ya ngamba y’ubwiyunge ariko intego nyamukuru ni ubumwe. Igihe tugize ibibazo, yemwe n’indengakamere twagize twabonye ko ubwiyunge bushoboka, ubwiyunge bwatweretse ko bushobora kongera bugashyigikira ubumwe, abana b’Abanyarwanda tukongera tukaba umwe.”

Yakomeje ashimira intambwe akarere ka Kicukiro kateye yabazanye mu b’imbere, ati “Akarere ka Kicukiro mu 2019/20 kesheje imihigo mu bumwe n’ubwiyunge, kagira ibigwi kandi ibigwi bishimishije.”

Muri icyo gitaramo cyo kwishimira umwanya bagezeho mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, Amasibo 41 (Isibo imwe muri buri Kagari) yabaye indashyikirwa yahawe ishimwe. Muri ayo masibo, Isibo y’ubutwari yo mu Mudugudu wa Kangunga mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama ni yo yahize andi masibo yose. Yahawe inka y’indashyikirwa ihwanye na 1,000,000Frw.

Ba mutwarasibo y’Ubutwari n’abayobozi b’akagari bakira igihembo cya miliyoni y’ishimwe

Abafatanyabikorwa bashimwe uruhare bagize mu gutuma ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigerwaho mu karere ka Kicukiro barimo amatorero ari yo Authentic World Ministry-Zion Temple, Rabagirana Ministry, EAR-Kicukiro Parish, bahawe ibyemezo by’ishimwe.

Uhagarariye Zion Temple, uri iburyo, yakiriye ishimwe bagenewe n’akarere ku ruhare rwo gutangaza ibiganiro by’Ubumwe n’Ubwiyunge kuri televiziyo

Buri mwaka komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije n’izindi nzego, iyobora igikorwa cyo gusuzuma uko uturere tw’u Rwanda dukora, uko duhagaze mu bumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kureba uko Abanyarwanda bakomeje kugira ubumwe.

Perezida wa Repubulika mbere y’uko atangira kuyobora manda ye, arahirira ko azashimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe abandi bayobozi barahiriza ko bazaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru