Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Kigali:Ababyeyi bahawe ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha no gusobanurirwa, indwara yo kuvura kw’amaraso

Saturday 13 October 2018
    Yasomwe na

Abanyarwanda by’umwihariko abageze mu za bukuru n’abagore batwite, basabwe kuba maso no kwihutira kugana abaganga mu gihe babonye ibimenyetso by’indwara yo kuvura kw’amaraso, imaze kugaragara ko iteye inkeke kandi itwara ubuzima bw’abantu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha no gusobanurira abanyarwanda indwara yo kuvura kw’amaraso.

Iyi ndwara izwi nka Thrombosis yica abantu batayizi kuko ifata umuntu agatangira yumva igice kimwe cy’umubiri kimurya, akaza kumera nk’ubuze umwuka, agatangira gukorora ku buryo iyo atinze kubona ubuvuzi ashobora guhera umwuka.

Prof Rwamasirabo Emile, umuganga mu bitaro Byitiriwe Umwami Faisal yavuze ko iterwa no kuziba kw’imijyana cyangwa imigarura y’amaraso iyo yahagaze kugenda bitewe no kuvura gukabije kandi ikaba ishobora gufata abantu bose ku myaka yose ariko by’umwihariko yibasira abasaza n’abagore batwite.

Kwivuza iyi ndwara cyane mu gihe uyirwaye yatinze kugana abaganga kuko yishyura 2500Frw ku kinini kimwe kandi uba ugomba kunywa ibinini ukwezi kose, naho urushinge rw’iyi ndwara rwo rushobora kugura arenga ibihumbi 20Frw.

Kanazayire Pacifique umaze kurwara iyi ndwara inshuro ebyiri yavuze ko yayimenye bwa mbere abona atangiye kubura umwuka nyuma agiye kwa muganga bamubwira ko ariyo arwaye.

Yagize ati “Namaze icyumweru cyose guhumeka binanira, kugenda n’amaguru bikananira nkaba ntashobora kugenda urugendo runini numva naniwe cyane, hanyuma nabimaranye igihe mpita njya kwa muganga bansuzumuye basanga niyo ndwaye.”

Ubushakashatsi bwa 2017 bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS bwagaragaje ko nibura umuntu umwe muri bane ku Isi ashobora kurwara iyi ndwara kandi aba afite ibyago byo kwicwa nayo.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagera kuri 900.000, basanganywe iyi ndwara.

Christine Ashimwe washinze ishyirahamwe rya Rwanda Clot Awareness Network rigamije kuyimenyekanishe kugira ngo abantu babone uko bayirinda yavuze ko iyi ndwara ikomeje kugenda yiyongera mu banyarwanda.

Yakomeje agira ati “Umwaka ushize wa 2017, nakoze bushakashatsi ku bagore batwite mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibitaro bya Gisirikare, na CHUK, ariko nasanze mu bagore batwite 150 twabajije, 14 nibo bazi iyi ndwara. Ni ukuvuga ngo abagera ku 9.3% ntibazi iyi ndwara.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Prof. Condo Jeanine yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego bireba ubu bukangurambaga buzahoraho hagamijwe ko abanyarwanda mu ngeri zose bamenye iyi ndwara banagerageze kuyirinda no kwihutira kwa muganga igihe babonye ibimenyetso byayo.

Prof. Condo avuga ko nta gahunda ihari yo gupima abantu by’umwihariko abo ikunze gufata ahubwo hari gahunda yo gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane imibare y’abaturage bashobora kuba barwaye iyi ndwara.

Src:igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru