Inama Nkuru y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika muri RDCongo (CENCO) ndetse n’ihuriro ry’amatorero y’Abaporotesitanti yagaragarije Perezida Félix Tshisekedi ko gukemura ikibazo cy’Uburasirazuba bw’igihugu bigeze aho bisaba kuganira na M23.
Imvugo ya Perezida Tshisekedi ku kuganira na M23 yamye ari imwe, "Jamais, Grand-Jamais!" Bivuze ko atazigera aganira na M23 cyangwa AFC/M23 Igihe akiri Perezida w’igihugu ayoboye.
Gusa mu nama aba bayoboye amadini n’amatorera abiri akomeye muri DRCongo bashyiriye Perezida ni cyifuzo cy’inzira y’amahoro gikubiyemo no kujya inama n’ihuriro ry’umutwe wa AFC/M23 uburyo bwo kurangiza ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Musenyeri Donatien Nshole, yavuze ko Perezida Tshisekedi yakiriye neza uyu mugambi w’amahoro ndetse ashimira aba Bepisikopi ku bw’ibitekerezo byiza bigamije gushakira Igihugu amahoro.
Hasigaye kumenya niba iki gitekerezo aba nihaye Imana bazanye batazakizira cyane ko muri Congo hari itegeko rihanisha igihano cy’urupfu abatangaza intsinzi ya M23 ku rugamba n’igisirikare cya DRCCongo, FARDC.





















