Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

“Komisiyo Duclert” yashinje u Bufaransa ‘Uruhare Rukomeye’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Friday 26 March 2021
    Yasomwe na

Itsinda ry’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryagaragaje ko iki gihugu cyagize “Uruhare Rukomeye kandi Ntagereranywa” mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje igihugu ku kwica Abatutsi barenga miliyoni mu 1994 mu minsi 100.

Babimuritse kuri uyu wa Gatanu mu biro bya Perezida Macro Emmanue, nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 riri gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

Ni raporo y’amapaji 1222 yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 aba bashakashatsi babashije kuzinyuzamo amaso kuko muri raporo yabo basobanura ko hari zimwe babuze, bishoboka ko zaba zarimuriwe mu bubiko rusange, cyo kimwe n’uko hari izindi batabashije kubona kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

Iyi raporo isobanura ko umubano mu bya gisirikare n’imishinga y’iterambere u Bufaransa bwagiranye n’u Rwanda, watangiye gushinga imizi mu myaka ya 1970, ukagenda urushaho gufata indi ntera cyane guhera mu Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu.

Kuva icyo gihe, ngo u Bufaransa bwatangiye gushyiraho politiki zitandukanye zireba u Rwanda zimwe “zivuguruzanya”.

Ikomeza igaragaza ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, u Bufaransa bwihutiye gucyura abaturage babwo “bunita ku guhungisha umuryango w’umugore wa Habyarimana”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru