Rosette Chantal Rugamba, yabaye umwe mu bagore babiri binjiye ku kanama k’Ubutegetsi k’Ikigega Mpuzamahanga cyo Kurengera Ibidukikije, World Wildlife Fund for Nuture (WWF), hamwe n’Umunya-Kenyakazi Dr. Paula Kahumbu.
Uyu munyarwandakazi w’imyaka 24, asanzwe afite ikigo Songa Afroca gitwara ba mukerarugendo aho bashaka gutembera, anayobora kandi Hotel izwi nka Amakoro Songa Lodge yo mu karere ka Musanze.
Itangazo ry’uyu muryango WWF, ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, rigaragaza ko abo bagore babiri bashyizwe muri iyo nama y’ubutegetsi ku itariki ya 1 Mutarama 2022.
Uyu muryango wavuze ko intego zatumye iha uyu mwanya ukomeyeya abo bagore zirimo kwimakaza no kuzamura uruhare rw’umugore mu bugata ibyemezo.
Itangaza ryagize riti “Bizafasha sosiyete kubaka uburyo bwo kubungabunga ibidukikije ku isi bitarenze umwaka wa 2030 no kwimakaza uruhare rw’abagore mu ifatwa ry’ibyemezo.”
Chantal rygamba yashimye icyizere yagiriwe cyo kwinjira mu muryango nk’uwo ukomeye ku isi mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.
Yagize ati “Guhabwa inshingano mu Nama y’butegetsi ya WWF no amahirwe akomeye yo gukomeza gutanga umusanzu wanjye mu rugendo rugamije kurengera umugabane wacu no kubungabunga ahazaza h’ibidukikije n’ikiremwamuntu. Ntewe ishema kandi nshimishijwe no kwinjira muri uyu muryango.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango WWF Internationla, Marco Lambetini yishimiye guha ikaze Umunyarwandakazi Rosette Rugamba na mugenzi we Dr. Paul Kahumbu mu nama y’Ubutegetsi y’icyo kigo.
Yagize ati “Aba bayobozi basangiye kuba biyumvamo ibyo bakora mu bijyanye no kubungabuga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika, ubukerarugendo burambye, kwita ku byanya bikomye n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije no kubaka ubushobozio bw’abagore.”
Yijeje ko abo bategarugori bashya binjiye muri ubwo buyobozi bazatanga umusanzu ukomeye mu gufasha imbaraga z’ikigo mu guteza imbere ihame ry’uburinganire bufatwa nk’inkingi ihamye y’iterambere ndetse no kugungabunga ibidukikije.
Ybayeho umuyobozi mukuru w’ikigo mbere mu Rwanda cyari gishinzwe ubukerarugendo, ORTPN, aza no kuba umuyobozi wungirije mu Rwego RDB mbere ikiri ku rwego rw’ikigo.
Dr. Paula Kahumbu























