Ndayambaje Jean Claude
U Rwanda rwatoranyijwe nka kimwe bihugu bizitabira Igikombe cya Afurika cy’imikino y’amaboko, Handball, ku bagabo, kizabera mu gihugu cya Maroc. Ni irushanwa rigomba gutangira tariki ya 13 kugeza 23 Mutarama 2022.
Ni irushanwa u Rwanda rugiye kwitabira ku nshuro ya mbere mu gihe rizaba ribaye ku nshuro ya 25 ku rwego rw’Afurika.
Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika "CAHB" yamenyesheje ibihugu byose bigomba kwitabira Igikombe cya Afurika ko bitagomba kurenza tariki ya 13 Ugushyingo 2021 bitaratanga urutonde rw’abakinnyi bagomba kuzifashishwa muri iyi mikino ndetse kuri ururutonde rw’agateganyo rukazaba ruherekejwe n’ibyaangombwa, ni ukuvuga pasiporo z’abakinnyi.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Theogene Utabaritse, avuga ko bashimishije no kuba baratumiwe ku gihe. Yashimangiye ko byaturutse ku buryo amakipe y’u Rwanda yitwaye mu bihe byashize.
Yagize ati “Ni bwo bwa mbere Federasiyo ya Handball yaba igiye kujya mu irushanwa rikomeye muri Afurika, kuko amakipe 5 iyo yitwaye neza ajya mu Gikombe cy’Isi. Ni ishema rikomeye kuko uburyo amakipe yacu yitwaye mu marushanwa yagiyemo ari byo bitumye tujya ku mwanya uduhesha kwitabira Igikombe cya Afurika."
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwagiye mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20, Police HC ijya mu marushanwa 2 akomeye.
Ati "Tumaze gutwara ibikombe bya zone birenga bibiri, amakipe yacu muri FEASSA atwara ibikombe, ibyo byose bihita bizamura amanota yacu, tukajya ku mwanya mwiza, akaba ari yo mpamvu ari twe twabonye itike muri iyi zone duherereyemo.
Ku bijyanye n’imyiteguro, Utabaritse yavuze ko bagiye gukomeza gukorana na minisiteri ndetse ashimangira ko abakinnyi bahari .
Ati "Abakinnyi barahari, ni abana bateguwe kuva mu 2016, Dufite amarushanwa atatu akurikirana agiye gukurikiraho duhereye kuri shampiyona y’u rwanda (Coupe du Rwanda) azadufasha kubategura. Inteko Rusange ikaba ishobora no gufata umwanzuro wo kugira ngo dutangire shampiyona kare kugira ngo abakinnyi bose bajye ku rwego rwiza rushimishije."
Mu bindi bihugu bizitabira Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Handball ni ni Algeria, Angola, Congo, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cap-Vert, Misiri, Gabon, Zambia, Liberia, Maroc, Nigeria, Tunisia na Guinea.


















