Ku wa gatatu tariki ya 22 ukwakira muri Kaminuza y’u Rwanda habereye ibiganiro byahuje Inzego za Leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amadini n’amatorero baganira ku ngingo igira iti"Uruhare rw’amadini nk’umufatanyabikorwa wa Leta mu iterambere ry’igihugu".
Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza bitabiriye ibi biganiro bavuze ko bungukiyemo byinshi kandi bagaragaraza ko itorero rifite umumaro munini mu iterambere ry’igihugu kuko rirarera ndetse rigakuza kandi ukuriye mu itorero akurana indangaciro nziza zimufasha no kugira ngo abeho kandi abeho neza.
Vaster Dushimumuremyi ni umwe mu banyeshuri ba Kaminuza bitabiriye ibi biganiro agaragaza akamaro k’amatorero mu iterambere ry’igihugu, Yagize ati “Twahaye inyigisho nziza zirimo nko kurwanya ruswa rero umuntu ukijijwe ntabwo arya ruswa kandi turabizi ko ruswa imunga ubukungu bw’igihigu”.
Davis Shema nawe avuga ko abona guhura n’inzego nk’izi bakaganira bituma umunyeshuri wa kaminuza agira imitekerereze yagutse idashingiye cyane kubyo yiga ariko nanone akagira ubumenyi bundi bwiyongera kubyo yakuye mu ishuri bityo bikamufasha gutera imbere akavamo umuntu uzagirira igihugu akamaro.
Umuyobozi w’umuryango wa CAME AND SEE RWANDA Murenzi Frank yavuze ko yaba leta, itorero cyangwa idini kimwe gikenera ikindi.
Uyu muyobozi kandi avuga ko uyu muryango ayoboye ugira uruhare ruziguye mu iterambere ry’igihugu ati“Turigisha ndetse tukanahugura nyuma yibyo dufasha abanyarwanda batandukanye harimo abo twishyurira amashuri, mituweli ndetse hari nabo tworoza amatungo”.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa n’akarere n’iby’inzego z’ibanze mu karere ka Huye(JAF) Kayitare Leon Pierre yavuze ko Leta yemera amadini n’amatorero nk’abafatanaybikorwa bayo mu iterambere, Yagize ati”Iyo abantu bafatanije baranaganira bakarebera hamwe uburyo bwo kugenda bashyiraho gahunda za Leta ari nazo gahunda zashyiriweho umuturage mu rwego rwo kumufasha kubaho neza, kugira ubuzima bwiza ndetse akagera no ku iterambere rirambye".
Uyu muyobozi kandi yavuze ko umuturage usenga akwiye kuba ari umuntu ufite ubumuntu, ufite ubuzima bwiza kandi akagira imyitwarire igaragaza ko ariyo umuntu uteye imbere.


















