Minisitiri w’uburezi NSENGIYUMVA Joseph yagarutse ku myumvire yuko ubucucicye butera abana gukora nabi ababenyesha ko bidakwiye kuba urwitwazo kuko bishoboka ko abanyeshuri batsinda kandi neza mu gihe hari ubucucicye.
Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru maze umwe mu banyamakuru amubaza uko abona Kirehe yatsindishije nyamara hari ibigo bigaragaramo ubucucucye bukabije muri aka karere ko mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’icyo bakwiye ku kigiraho.
Minisitiri asubiza uyu munyamakuru yagize ati’’hari aho usanga hatari ubucucike ariko ugasanga hano (Kirehe) barabarushije kandi bafite umubare muto mu by’ukuri bityo kuba umwana wawe atarakoze neza si impamvu kuko wakabaye wibaza uti nonese ko hariya bakoze neza kandi hari ubucucike’’.
Minisitiri kandi yaboneyeho gusaba abayobozi kujya bigira ku bandi bakoze neza kugira ngo barebe aho bipfira babikosore ati ’’abameya n’abavisi meya hari ibiganiro bakwiye kugirana birebera hamwe uko bakora kugira ngo bigire hamwe kandi bizabafasha’’.
Ibi yabitangaje ubwo bari muri gahunda yo gutera igiti mu karere ka Kirehe ku rwunge rw’amashuri rwa PAYSANNAT rikaba ryigamo abanyeshuri barenga ibihumbi icumi biganjemo impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye birimo Eritrea, South Sudan, Burundi, Congo n’ibindi byo muri Asia.



















