Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kuzamura ibihano ni uburyo bwo kwirinda COVID-19, ntabwo ari uburyo bwo gushaka amafaranga-Prof. Shyaka

Wednesday 16 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anasatse yatangaje ko kuba hari abaturage bari kubona abayobozi mu nzego z’ibanze bagahindagana batinya ko bahanwa bagacibwa amande kubera gutinya ko hari uwahanirwa kutubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 bidateye ikibazo, asobanura ko kuzamura ibihano ari uburyo bwo kwirinda COVID-19 atari uburyo bwo kubashakamo amafaranga y’amande ku warenze ku mabwiriza.

Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje abaminisitiri barimo we na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya, Minisitiri wa Siporo Mimosa Munyangaju Aurore n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco.

Ni kibazo cyagaragajwe n’umunyamakuru, nyuma y’aho byagaragaye ko hari abaturage babona imodoka z’abayobozi mu nzego z’ibanze zishinzwe gusuzuma uko ingamba zo kwirinda covid -19 ziri kubahirizwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo kimwe n’ahandi mu gihugu, ugasanga birukanka amasigamana bamwe batinya ko n’uwaba yubahirije amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa ashobora guhanwa agacibwa amande bita ko ari menshi ku mpamvu runaka atibutse kwubahiriza cyangwa akaba yarengana.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko byaba bibi igihe umuturage yafashwe arengana ku ngamba yubahirije, akazishyir amu bikorwa uko bikwiye.

Yakomeje agira ati “Aho gutinya cyangwa guhunga abaduha ibihano biteganyijwe iyo twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID ahubwo nidutinye COVID, ikibazo ni aho kiri.

Abantu barimo baragira batya, aho kugira ngo batinye COVID-19, aho kugira ngo abe ari yo bafatira ingamba ahubwo bagafatira ingamba, bagacungana n’abashobora kubaha ibihano mu gihe barenze ku mabwiriza yo kwirind COVID. Kandi COVID yo aho ngaho yakubikira.”

Yakomeje agira inama abantu gutinya iki cyorezo hanyuma uko kuyitinya bikabaganisha ku ugutinya kubusanya n’amabwiriza yo kuyirinda.

Ati “Naho nituza kumvikanisha ko nidushobora kurengera abantu no kubumva kubera ko ubaha ibihano byo kurenga ku mabwiriza ya kwirinda Coronavirusi ari we munyamakosa baraba batuyobeje, ahubwo abaturage batwumve rwose, ab’inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego zibishinzwe, yaba na polisi, bafatire ibihano biteganyijwe, bigaragara abarenze ku mabwiriza, bayarenzeho koko; mbese ndabashyigikiye cyane.”

Ikindi kintu Minisitiri Prof. Shyaka yavuze kuri iyo ngingo ni ugushyigikira inzego zirimo umujyi wa Kigali uherutse kongera ibihano ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Ibyo ni byiza, icyo dusaba ahubwo abanyakigali n’abandi Banyarwanda bose no mu yindi migi hirya no hino mu gihugu, aya mabwiriza tuyamenye ariko mbere na mbere tumenye n’izi ngamba zo kwirinda COVID kuko ntabwo igihano kimanuka hejuru ngo kikwitureho ku bw’agatsi, ni igihano kijyanye n’amakosa tuba twakoze.

Ubundi inzego z’ibanze zajyaga zinengwa ko zirebera ariko niba zitangiye kunengwa ko zakurikiranye cyane ngira ngo bitangiye kuza. Aho ni ho twari dukwiye gukomeza gushyiramo agatege, wenda ikibazo numva cyantera impungenge ni ukuvuga ngo n’abaturage no abacu, ntabwo ibyo bihano twabishyiriyeho kugira ngo bibereho kubahana gusa, harimo no kubigisha, kubasonurira, ariko nabo harimo nubwo bushake bwo kumva no kurinda. Umuturage rero ashobora kumenya amabwiriza, akaba arayazi, akaba azi n’ibihano ko bihari ariko agatinya ibihano kurusha uko atinya kurenga kuri ya mabwiriza.”

Minisitiri Prof. Shyaka yashimangiye ko ibihano bigomba gukomeza, ati “Ntabwo twifuza ko duhana benshi kugira ngo tubone amafaranga, turifuza ko ntabwe urenga ku mategeko. Uburemere bw’ibihano tubujyanishe n’uburemere bw’ikibazo ya COVID-19. Ni yo mpamvu ibihano bizamurwa, niyo mpamvu bitangwa kugira ngo abantu batinye kurenga ku mabwiriza abe ari yo adukururira ibibazo.

Kuko iyo abantu barwaye bakaba benshi bakurikiranwa n’abaganga ahubwo ni bwo dutakaza amafaranga menshi; ni yo mpamvu rero kuzamura ibihano ari uburyo bwo kwirinda, ntabwo ari uburyo bwo gushaka amafaranga, tubifate muri urwo rwego.”

Umujyi wa Kigali, by’umwihariko mu karere ka Nyarugenge hafatiwe abacuruzi bagera kuri 60 batubahirije amabwiriza y’ingamba zo kwirinda COVID-19, bacibwa amande kandi ibikorwa byabo birahagarikwa nta bindi biganiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru