Urwego Ngenzuramikorere RURA rwasobanuye impamvu rwinjiye mu mikorere y’ibigo bikora ubucuruzi bwo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya mu ngo hifashishijwe interineti, ko byaturutse ku buryo biri kwiyongera ku muvuduko uteye impungenge, bigatera amakenga ku mitangira ya serivisi inoze ku bakiriya.
Kuva aho RURA itangarije imbanzirizamushinga ko ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri interineti bigiye kujya byishyura ruhushya rw’imyaka itanu rugura amadolari y’Amerika ibihumbi bitatu (3000$), arenga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, byateye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibaza aho uwo mwanzuro uturutse abandi bakibaza igitumye RURA yinjira muri ubwo bucuruzi mu gihe ushaka kubutangiza ahabwa ibyangombwa n’Urwego rw’Iterambere RDB rufite mu nsinano kwandika ibigo by’ubucuruzi.
Umuyobozi wa RURA , Dr. Nsabimana Ernest, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 23 Gashyantare 2021 yasobanuye ko izamuka ry’ibigo bivuka bije gukora ubwo bucuruzi ryabateye kubikurikiranira hafi.
Mu kiganiro kuri Radio y’Igihugu Dr. Nsabimana yagize ati "Iyo urebye zino kampani, ukareba mu kwezi kwa gatandatu mu 2020, twari dufite kampani zikora ubu bucuruzi 45, ukareba mu kwezi kwa 12 mu 2020 zirazamuka ziba 65. Mu cyumweru gishize, ejo bundi muri uku kwa kabiri zirazamuka zirazamuka zigera ku 100; ukoze igiteranyo mu by’ukuri usanga kampani zimaze kuba 200.
Izo kampani 200 dufite muri uyu mwuga, ziradufasha cyane ariko nanone tukareba serivisi ziduha, mu by’ukuri hari umutekano, hari telephone zawe baba bafite hari n’aho utuye, hari n’aho wishyura amafaranga ndetse hari n’umutekano w’ibintu baba bakuzaniye."
Dr. Nsabimana yakomeje asobanura ko igihe kampani uhahiyeho mu buryo bw’ikoranabuhanga ikakuzanira ikitari icyo wayitumye cyangwa ikazana icyo udashaka neza cyangwa hakabaho ibibazo mu kwishyura amafaranga, kutamenya amakuru yawe ukoresha ibyo byose ari byo bituma RURA izamo.
Ati "Mu by’ukuri ni ho RURA iziramo kugira ngo ishyireho amabwiriza, bwa bucuruzi bwose buze kugira umurongo bugenderaho, usa nk’aho utarimo akajagari, yaba ari wowe watumye ibicuruzwa n’abatanga serivisi mu by’ukuri bagire urwego cyangwa bagire umurongo bagenderaho uza kubafasha.
Turashaka gukumira ibyo byose twarimo tuvuga by’ibibazo bishobora kuzamo."
Uyu uyobozi yizeza abafite bene ibi bigo n’abashaka kubitangiza ko ibikubiye muri iyi mbanzirizamushinga bikiganirwaho, nta rirarenga, bityo ntawe byagateye ikibazo.
Muri iyo mbanzirizamushinga umuyobozi wa RURA avuga itagombye guhabura abacururiza uri interineti, irimo kandi ko ababukora basabwa kugira imodoka cyangwa za moto zo kugeza ibicuruzwa abakiriya n’ibindi bamwe batangiye kwikanga ko byaba ari ukunaniza bene ubu bucuruzi.

















