Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Lt Col Niyomugabo yagizwe Colonel anahabwa inshingano nshya

Monday 18 October 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yazamuye mu ntera Lt. Colonel Niyomugabo Bernard amuha ipeti rya Colonel anamugira ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gihugu cya Qatar.

Byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu kindi gihugu, aba akorera muri Ambasade. Bivuze ko Col Niyomugabo inshingano ze azajya azubahiriza anyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Aba akora nk’Umudipolomate kandi afite ubudahangarwa. Aharanira ko igihugu cye kigirana imikoranire myiza mu bya gisirikare n’icyo afitemo inshingano.

Col Niyomugabo mu 2015 ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel yoherejwe muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwa Loni. Icyo gihe yagiye ayoboye icyiciro cya kane cy’ingabo zishinzwe kurwanisha indege.

Col Niyomugabo yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1.

Ikirango cy’ipeti rya Colonel

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru