Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

MINEDUC yatangaje igihe amasomo azasubukura mu bica byari muri Guma mu Rugo

Saturday 31 July 2021
    Yasomwe na

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amatariki amasomo y’amashuri azasubukurirwaho mu turere yari yarafunzwe kubera gahunda ishize ya Guma mu Rugo, aho ku mashuri y’icyiciro cya mbere cy’abanza, igihembwe cya Gatatu kizatangira tariki ya 02 Kanama 2021.

Byatangajwe mu byemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yakuye mujyi wa Kigali n’uturere umunani byari bimaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo.

Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara rivuga ko abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, tariki ya 02 Kanama
2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.

Iyi Minisiteri yavuze ko ayo matariki areba abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ku mashuri Makuru na Kaminuza, abanyeshuri bazakomeza
kwiga uko bisanzwe. Icyakora ayo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na
Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 09 Kanama 2021.

Iyi minisiteri yakanguriye amashuri kubahiriza ingamba zose zigamije ikumirwa ry’ubwandu bwa Covid-19 kandi agashyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacikanywe (Catch up program) aho biri ngombwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru