Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

MISS RWANDA MEGHAN N’IBISONGA BYE NA MISS JOSIANE BAHAKANYE KWITABIRA IHURIRO RY’URUBYIRUKO MURI COLLEGE AMIS DES ANFANTS

Thursday 21 February 2019
    Yasomwe na

Miss Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019, ibisonga bye Yassip Casimr (Igisonga cya mbere), Uwase Sangwa Odile (Igisonga cya kabiri), ndetse na Miss Mwiseneza Josiane wabaye umukobwa ukunzwe mu irushanwa (Miss Popularity 2019) bahakanye ibyo kwitabira ibirori bizabera mu ishuri College Amis des Anfants.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza, bigaragara ko ibi birori byateguwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, batumira Miss Nimwiza Meghan, Miss Yassip Casimr, Miss Uwase Sangwa Odile, Miss Mwiseneza Josiane n’umuhanzi Oliver The Legend mu Inteko rusange y’urubyiruko izabera mu kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Urupapapura rwamamaza ihuriro ry’urubyiruko ryatumiwemo Meghan, ibisonga bye na Josiane
Amakuru dukesha Inyarwanda.com avuga ibi birori byateguwe mu rwego rw’akarere bigenwa n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko bashingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye nko kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’inda zitateguwe n’ibindi.
Avuga ko bafite abantu benshi bazatanga ibiganiro muri iri huriro ry’urubyiruko. Bisunze gutumira Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye ndetse na Miss Mwiseneza Josiane bashaka kugira ngo urubyiruko ruzitabire ku bwinshi.

Ati “ Dufite abandi bantu bazaza gutanga ibiganiro. Ariko urabizi iyo urubyiruko rwumvise hazaza abantu nka bariya (Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye na Miss Mwiseneza Josiane) bitabira ku bwinshi noneho ugasanga ubutumwa burushije kumvikana. Ni muri urwego rero twashatse ko bariya ‘ba-Miss’ baza kugira ngo tubone urubyiruko rwinshi. »

Yavuze ko atabashije kuvugana na bo ubwabo ahubwo ko hari umuntu yabatumyeho. Avuga ko nta gisubizo barahabwa na Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye ndetse na Mwiseneza Josiane, kuko ngo mu minsi iri imbere bashobora kubyemera cyangwa se bakabihana.

Avuga ko gushyira hanze urupapuro rwamamaza ibi birori, byatewe n’uko umuntu yabatumyeho yamubwiye ko nta kibazo.
Miss Nimwiza Meghan bahakanye kwitabira ihuriro ry’urubyiruko rizabera mu kagari ka Murama

Claude ‘Chairman’ w’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF mu Murenge wa Kinyinya ntahuza na Cyubahiro Jack wateguye ibi birori, kuko we avuga ko bavuganye na Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye ndetse na Miss Mwiseneza Josiane, babemerera y’uko bazitabira ibi birori ndetse banabaha uruhushya rwo gushyira hanze urupapuro rwamamaza.

Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye barahakana kwitabira iri huriro
Yagize ati “Twavuganye na bo; Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye batuye hano i Kinyinya. Batubwiye ko nta gahunda igihugu cyabatumiramo ngo bange, bakwitabira. Batwemereye y’uko dukora impapuro zamamaza iki gikorwa.”
Avuga ko bakimara kubemerera bababwiye y’uko hari ibindi bikorwa bashobora kuzitabira. Ariko kandi ngo ubu baracyafite icyizere cy’uko Miss Nimwiza Meghan n’ibisonga bye na Miss Mwiseneza bazitabira.

Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko abateguye ibi birori bashyize hanze impapuro zibyamamaza batavugishije abo batumiye. Ati “Bakoze “affiche” batabajije umuntu n’umwe bohereza “invitation” nyuma anababwira (Miss Nimwiza Meghan) ko atazaboneka.”

Ibi birori byateguwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko biteganyijwe kuba tariki 24 Gashyantare 2019 muri College Amis des Anfants, gutangira ni saa munani (14h:00’) z’amanywa. Oliver The Legend uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni we muhanzi watumiwe. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru