Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Madagascar: abashinzwe umutekano bishe abantu 19

Wednesday 31 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abagera kuri 19 barashwe n’abashinzwe umutekano barapfa naho 21 barakomereka mu myigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Ikongo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Madagascar.

Byari mu myigaragambyo nyuma y’ishimutwa ry’umwana ufite ubumuga bw’uruhu bakunze kwita ’nyamweru’.

Ubuyobozi bw’abashinzwe umutekano, (urwego rukora nka polisi), bwavuze ko abakomerekeye muri ibyo byabaye ku wa mbere barimo kuvurirwa ku bitaro byaho.

Abantu bagera kuri 500 bitwaje imihoro bivugwa ko bagerageje kwinjira ku ngufu muri stasiyo y’abashinzwe umutekano ifungiwemo bane bacyekwaho ubwo bushimusi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Umukuru w’abashinzwe umutekano, Andry Rakotondrazaka, yashyigikiye ibikorwa by’abo bashinzwe umutekano avuga ko bitabaye nyuma yuko bari bagerageje kwirinda ubushyamirane.

Hatangiye iperereza

Ibyabaye kuri uwo mwana washimuswe ntibiramenyekana, ariko abayobozi bavuze ko nyina yishwe n’abajura.

Ba nyamweru bagiye bibasirwa mu bihugu bimwe byo muri Afurika kubera imyemerere itari ukuri, yuko ibice by’imibiri yabo bishobora gutera amahirwe bikazana n’ubukire.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru