Umunyamideli Julien McDonald wamamaye ku rwego rw’Isi mu guhanga udushya mu mideli, azitabira ibitaramo by’imideli bya Kigali Fashion bizabera mu Rwanda muri Kamena 2019.
Uyu mugabo w’imyaka 47 wo muri Pays de Galles yambitse ibyamamare nka Rihanna, Ketty Perry, Taylor Swift, Lewis Hamilton, Olivia Culpo wabaye Miss Universe 2012, Jennifer Lopez, umuhanzikazi Halsey, itsinda rya Migos rikora Hip Hop n’abandi batandukanye.
Julien MacDonald azaza I Kigali muri Fashion Week muri
Nkuko Bunyeshuri John utegura iki gikorwa, yabwiye itangazamakuru, ngo bahisemo uyu mugabo kubera ko ari inararibonye kandi abanyamideli bakizamuka b’Abanyarwanda bazamwigiraho byinshi.
Ati « Julien McDonald ni umuntu ukomeye cyane, arubashywe iwabo muri Pays de Galles no ku Isi yose. Ahanga imideli igakoreshwa n’ibyamamare bitandukanye rero urumva ko kumugira muri Kigali Fashion Week bisobanuye ikintu kinini kuri twe.”
Uyu mugabo aziyerekana mu bitaramo bibiri bikomeye bya Kigali Fashion Week birimo icyo mu Rwanda kizaba muri Kamena n’icyizabera mu Bwongereza mu mujyi wa Londres.
McDonald yafunguye inzu ihanga imideli mu 1997. Guhanga imideli kwe kwaturutse ku kuba yarabyirutse nyina amwigisha cyane ibintu byerekeye ububoshyi n’ubudozi, nyuma akaza kwisanga akunda guhanga imideli.
Yahawe ibihembo bitangwa mu bamurika imideli birimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu bya ‘Elle Style Awards’ yatwaye mu mwaka wa 2001.
Mu bindi bihembo yagiye atwara harimo icya ‘British Glamour Designer Of The Year’ n’icya ‘GQ Womenswear Designer Of The Year’.
Mu 2001 kandi yanahise agirwa uhagarariye abadozi mu nzu y’imideli y’abafaransa ya Givenchy. Mu myambaro yahimbye harimo iy’ubugeni izwi nka ‘Haute Couture’ n’indi isanzwe izwi nka ‘Ready to wear’.
Uyu mugabo afite impamyabushobozi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Royal College of Art.
Aherutse mu Rwanda mu Ukwakira 2018 aho yanahuye n’abakora umwuga wo guhanga no kumurika imideli.
Ubwo McDonald aheruka mu Rwanda
Itsinda rya Migos mu myambaro wahanzwe na Julien MacDonald





















