Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Menya byinshi k’umunsi w’abakundana Saint Valantin

Thursday 14 February 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na: Pierre Romeo
Ku itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka mu mpande 4 zisi haba hacicikana indabyo, impano n’ubutumwa bw’urukundo mu kwizihiza umunsi w’abakundanye benshi bazi nka Saint Valentin.

N’ubwo ibihugu byose bidatanga ikiruhuko kuri uyu munsi, ntibibuza kubona abakundana cyangwa abashakanye hirya no hino ku isi bacicikana mu maresitora, amahoteli, utubyiniro no mu tubari ndetse abandi bajya mu maduka gushakira impano abo bakundana.

N’ubwo muri iki gihe, umunsi w’abakundanye usigaye urangwa no kugura impano n’ibindi bintu byinshi bijyanye n’ amafaranga, si uko byahoze.
Bwa mbere ushyirwaho, umunsi w’abakundanye washyizweho na Kiliziya Gatolika, ushyiriweho kubaha Mutagatifu Valentine.
Nkuko tubikesha urubuga www.history.com, umunsi mukuru wa St Valentin wo ku wa 14 Gashyantare washyizweho bwa mbere na Papa Gelasius I, aho yashyize Valentine mu bandi bose “… amazina yabo yubahwa mu bantu, ariko imirimo yabo myiza izwi n’Imana yonyine.”

Ese Mutagatifu Valentine yari muntu ki?
N’ubwo benshi batavuga rumwe kuri byinshi mu byaranze ubuzima bwa St Valentine, hari ikintu kimwe cyemeranywaho na bose ni uko yishwe ahowe imyizerere ye ndetse ashyingurwa ku wa 14 Gashyantare i Roma.
Bivugwa kandi ko mutagatifu Valentin yishwe ahorwa kuba yarashyingiye abakristo batandukanye rwihishwa.

Ahagana mu mwaka wa 278 nyuma ya Yesu, Mutagatifu Valentine yarafunzwe ahorwa gufasha abakristo kuko byafatwaga nk’icyaha. Mu gihe agifunzwe, Valentine yagerageje kuba yahindura imyemerere y’umwami akaba umukristo, ahita ahabwa igihano cy’urupfu. Yatewe amabuye mbere yo kujugunywa hanze agacibwa umutwe.

Nk’uko bamwe babivuga, ari muri gereza Mutagatifu Valentin yakundanye n’umukobwa w’uwari ushinzwe gereza ndetse ku munsi yari kwicirwaho aza kumwohereza ibaruwa isinywe ngo “ivuye kuri Valentine wawe” ku itariki 14 Gashyantare mu rwego rwo kumusezeraho. Iyi mvugo ikunzwe gukoreshwa n’abantu muri iki gihe mu rurimi rw’icyongereza (“From your Valentine”) aho abenshi bayandika ku mpano baha abakunzi babo ku munsi witiriwe Mutagatifu Valentine.

Uyu munsi, amagufa ya Valentin yabitswe kuri Whitefriar Street Church, i Dublin mu gihugu cya Ireland, guhera mu mwaka wa 1936, ndetse abashakanye benshi basura aho hantu kenshi bagasaba Mutagatifu Valentin kubarindira ubuzima.

Benshi bitegura kurushinga na bo basura iyi kiliziya ku itariki 14 Gashyantare, umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentine kugirango baheshe umugisha impeta zabo.
Nubwo kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Valentin byahereye mu bihugu b’uburayi n’ Amerika, kuri ubu wizihizwa henshi cyane ku isi.
Source/www.history.com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru