Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Min Busingye yemeza ko nta ’Shyamba’ rikiri hagati ya Leta na Sosiyete sivile ku burenganzira bwa muntu

Tuesday 15 June 2021
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yatangaje ko mu Rwanda higeze kubaho icyo yita nk’ "Ishyamba" ryari hagati ya Leta na Sosiyete Sivile ku bijyanye no gutanga raporo ku buryo bwo kugenzurana no kugirana inama mu bihugu bigize Loni , bubifasha kumenya aho ibihugu bihagaze mu kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu n’icyo bigomba gukora.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere, tariki 14 Kamena 2021 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru barimo kungurwa ubumenyi ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amahame y’uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’isi (UPR).

Ubusanzwe buri nyuma myaka hafi itanu ibihugu 193 bigize Loni bihurira i Geneve mu Busuwisi mu cyitwa UPR [Universal Periodic Review], aho ibyo bihugu byerekwa ibyo bisabwa ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu byitwa imyanzuro-nama, ni mu gihe mbere yaho bisabwa raporo y’icyo byagiye bikora ku bijyanye n’iyo myanzuro biba byarahawe mbere .

U Rwanda rwo rwatangiye kwitabira iyi gahunda mu 2011, aho Leta na Sosiyete sivile batangaga raporo nabo bakagenzura ibindi bihugu nk’uklo nabyo bigenzura u Rwanda mu matsinda atandukanye bikorwamo.

Minisitiri Busingye Johnston avuga ko mu mizo ya mbere habayeho imikorere iteye impungenge hagati y’impande zombi agereranya nk’ishyamba ryari hagati y’inzo nzego.

Agira ati “Bwa mbere tugitangira muri za 2011[gutanga raporo kuri UPR], twari dufitemo inyeshyamba, nko guhamagara abanyamakuru kuri ubu buryo ntawabirotaga. N’abanyamakuru bashaka kugira uruhare bakoreraga mu gashyamba na sosiyete sivile ikajya mu kandi gashyamba, leta ikaba ariyo iguma ku mugaragaro hariya.”

Akomeza avuga ko abo bari mu gashyamba bakora raporo bakayirinda cyane, ngo hatazahira umuntu n’umwe utuma leta iyigwaho, nyamara bari kwandika ibyo leta ikora, nyamara bakayihisha ngo hatazagira uwo muri leta uyigwaho.

Icyo gihe ngo inama zigakorwa n’ijoro, zigakorerwa hanze y’umujyi, bakajya mu nzu z’abantu, akeka ko zakorerwaga mu byumba bifunze.

Akomeza avuga ko uko kwihisha kwakomerezaga mu zindi nzira. Ati “No kuyohereza [raporo] ngirango bagombaga gushakisha umurongo bizeye. Ugomba kuba butaranyuraga mu mirongo dusanzwe dukoresha nk’igihugu. Bagomba kuba barajyaga nko mu kindi gihugu bakohereza, bakabwira umwe bati ‘akira iki kintu nugera hanze wohereze. Naho niwoherereza ahangaha ntawamenya.”

Icyo gihe kandi ngo wasangaga abari ku ruhande rw’imiryango itari iya leta ndetse n’abo muri leta bajya gutanga izo raporo bagenda mu ndege imwe ariko ngo bakagenda batavugana bameze nk’abanzi, icyo avuga ngo ‘mukagenda mu ndee imwe mudakundana.

Yungamo ko mu gihe u Rwanda rwagenzurwaga nabwo ku nshuro ya kabiri[nyuma y’imyaka hafi itanu] bisa n’ibyabaye gutyo, ariko ngo nyuma habayeho kureba kure.’

Ati “….ariko dukomeza tuvuga ibyo bintu ni ibiki. Tuzajya turwana kandi tutajya no mu baturage ngo tubabwire uburenganzira bwabo…ahubwo tugasa nkaho hari umuntu uri Geneve kandi tugomba kumushimisha, tugomba kumwereka ko intambara twayishoboye."

Muri raporo ya gatatu nibwo ngo bafashe icyemezo cyo kwicara hamwe, bareka intambara.

Agira ati “ Iya gatatu turavuga tuti ‘mureke duhamagarane twese tujya mu nzu. ..mureke tugire amatsinda ahuriwemo n’ushaka wese, mureke tuyarebe dukore evaluation[isuzuma] turebe aho duhagaze hanyuma imyaka ine n’igice nirangire twese turebe aho tugeze, turi Abanyarwanda kandi abo dukorera ntabwo ari bariya bari Geneve batureba ko twarwanye neza, bakwiye kureba ko twafatanyije tugateza uburenganzira bw’abanyarwanda imbere. Nicyo dukwiye gukora."

Asaba ubufatanye bwa buri rwego gukorana na leta, bose ku neza y’umuturage.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru