Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Min. Muyaya asanga hari inzira ebyiri zo gukemura ikibazo cya DRCCongo

Monday 6 January 2025
    Yasomwe na

Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yemeje ko niba ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba kidakemuwe mu rwego rwa diplomasi, kizakorwa mu buryo bwa gisirikare.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Mutarama 2024, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu Ntara ya Kasai, imwe mu ntara 25 zigize iki gihugu gikubye u Rwanda inshuro 89.

Minisitiri Muyaya asanga kubwe u Rwanda rwaratinye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Luanda, muri Angola, rutinya ko M23 ihita ibura nk’uko bigaragara mu nkuru ya Radio na Televiziyo bya Congo (RTNC) yo kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati: “Nkuko Perezida w’u Rwanda ari we washinze M23, yari azi ko aramutse ashyize umukono kuri aya masezerano, yahagarika urupfu rw’umwana we kandi ko byarangiza umuzunguruko wa mafiya mu burasirazuba bwa DRC. Turashaka gukemura ikibazo bidasubirwaho, ntidushaka gushyikirana na M23. Niba tudakemuye ikibazo mu rwego rwa diplomasi, tuzagikemura mu buryo bwa gisirikare, kuko amahoro agomba kugaruka burundu. ”

Mu ijambo rye, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanatangaje izamuka ry’ubushobozi bw’Ingabo za FARDC ziri ku rugamba zihanganyemo na M23.

Ibi akaba yabivuze mu gihe M23 yaraye yigaruriye kuri uyu wa Gatandatu, Umujyi wa Masisi nyuma yo kugenda yirukansa Abasirikare ba FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’abandi bafatanya kuva za Lukofu, Kaniro, na za Katale.

Yasobanuye kandi ko Guverinoma ya Congo itagomba kugirana ibiganiro n’abo yise abaterabwoba b’Abanyarwanda ba M23.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru