Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) muri Gasabo na Nyarugenge bamaze kubona Abarwanashyaka bashya babahagarariye.
Aya matora abereye muri utu turere nyuma y’iminsi ibi bikorwa bibera mu Ntara zitandukanye z’Igihugu.
Komiseri Mukuru, Hon. Alexis Mugisha, afungura aya mahugurwa yarakomatanyije yibukije abarwanashyaka ba Green Party amahame agomba kubaranga aho bahuguwe ku ngingo zitandukanye zirimo no gukora ibibateza imbere.
Muhawenimana Louise, niwe wongeye gutorerwa kuyobora Green Party mu Karere ka Gasabo yagize ati”Iyi ishinga yo kwiteza imbere, n’ayo n’amahirwe baduhaye, turi kuyabyaza umusaruro, abana bacu bariga, abari mu murongo w’ubukene barateza imbere imibereho yabo, kandi gutanga mituweli ntibikigoye, urebye intumbero yacu iragana aheza.”
Batsinda Juliet Umunyamabanga muri Komisiyo y’Itangazamakuru n’imbugankoranyambaga muri Green Party Rwanda, yasabye abitabiriye aya mahugurwa gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bagahangana n’abaharabika u Rwanda.
Yagize ati”Hari icyizere cyo kubona amajwi menshi mu matora y’umwaka utaha Kandi birashoboka, mukwiye gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mukimakaza amahame agomba kuturanga.”
Komiseri Mukuru, Hon. Alexis Mugisha, yagaragaje ko izi nama zikomatanyije n’amahugurwa bamaze igihe bakorera hirya no hino mu gihugu bitanga icyizere cy’uko mu matora ya 2029 bazatsindira imyanya myinshi.
Ati“Ishyaka ryacu rikomeje kwegera abarwanashyaka baryo, ari na ko barushaho kurikunda, bikaduha icyizere cy’uko mu matora azakurikiraho tuzabona amajwi ahagije.”
Hon. Mugisha yakomeje avuga ko uko abantu barushaho kurikunda, ari na ko bagenda barisobanurira abandi.
Ati”Ku buryo bugaragara, twumva ari ibikorwa bikomeje kutuzanira umusaruro nk’uwo twari twiteze mu rwego rwa politiki.”
Nyuma y’inama, amahugurwa n’amatora mu turere twa Gasabo na Nyarugenge, Green Party isigaje guhura n’abo mu turere twa Kicukiro, Huye na Nyamagabe, ikaba isoje uturere rwose.























