Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Miss Rwanda 2019 yongeye guhura na Mwiseneza Josiane mu rwego rwo gushimangira umubano bagiranye bakiri mu marushanwa

Monday 11 February 2019
    Yasomwe na

Mu irushanwa rya miss Rwanda riherutse kuvugwaho byinshi mu itangazamakuru ryagaragayemo udushya twinshi haba mu bakobwa baryitabiriye ndetse n’abarikurikiraniraga hafi aho bamwe batabura guhamya ko Mwiseneza Josiane na mugenzi we Nimwiza Meghan bubatse ubushuti bitewe nuko babanye

Ibi bishimangirwa nibyo Nimwiza yigeze gutangaza kuri Mwiseneza aho yahamije ko yamubereye inshuti nziza dore ko banabanaga mu cyumba kimwe kuko mu mwiherero yabanye n’abakobwa 2 barimo Niyonsaba Josiane na Mwiseneza Josiane wamusigiye urwibutso rukomeye mu gihe gito bamaranye, avuga ko Mwiseneza Josiane ari umukobwa wihariye ukunda gusenga ndetse no gusabana na bagenzi be.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere nzamwibukiraho ni ukuntu yahoraga ambwira ngo azanyirukana mu cyumba cye. Hari igihe nabaga nagiye nko mu bindi byumba akaza agasanga sindakingura icyumba cyanjye ngo ninjire, kuko twabaga dufite urufunguzo rumwe cyangwa urundi twarutaye mu cyumba, yaza agafungura agasanga sindinjira akaza kunshaka akambwira ati kandi wowe nzakwirukana mu cyumba cyanjye, nanjye naza namubura nkamubwira nti nanjye nzakwirukana, kubana nawe byari byiza.”

Nimwiza Meghan akomeza agaruka kuri Mwiseneza Josiane agira ati: “Ikindi kandi ni umuntu ukunda gusenga, kuko iyo nabaga ngiye kuryama ntasenze yarambwiraga ati byuka tubanze dusenge, tugafatana mu maboko tugasenga. Mana yanjye, Josiane ni umuntu mwiza, sinzi ukuntu ndibubibabwire. Josiane ni umuntu udasanzwe, ntabwo ari ibintu bya buri wese kubona umuntu nk’uriya.”

Kuri iki cyumweru nibwo Mighan yasakaje ifoto ye hanze ari kumwe n’abakobwa barimo abo bahatanye muri Nyampinga w’u Rwanda ubwo bahuraga ku nshuro ya mbere nyuma y’amarushanwa barimo gusangira nyuma bafata n’ifoto y’urwibutso.

Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukobwa Josiane aje I Kigali kwakira impano y’amafaranga azaguramo imodoka yemerewe n’umunyamidelikazi Mimi.

Twakwibutsa ko Nimwiza Meghan watorewe kuba Miss Rwanda 2019, yavutse tariki 10 Ukwakira 1998, kuri se Ruvebana Gaspard na nyina Basiime Betty, akaba ari imfura mu muryango w’abana batatu bose b’abakobwa.

Nimwiza Meghan yavukiye i Kigali ndetse kuri ubu umuryango we utuye mu mudugudu witwa Akaruvusha mu kagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru