Minisiteri y’uburezi itangaza ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyateye ikibazo mu myigire y’abana amashuri agahagarara, ariko ku rundi ruhande cyatumye biga uburyo bwinshi bakemuramo ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Byatangajwe n’Umukozi w’iyi minisiteri ushinzwe ubuzima mu mashuri, Tuyishimire Froduard mu kiganiro yahaye bamwe mu babyeyi n’abarezi n’abo mu zindi nzego zitandukanye mu buvugizi ku bana b’abakobwa bwateguwe n’Umuryango Save Generations.
Yavuze bimwe mu bikorwa iyi minisiteri ifite mu kwitegura gufungura amashuri nubwo icyorezo kitarashira mu Rwanda, birimo n’uburyo bw’ikoranabuhanga buzamara impungenge ababyeyi bamwe bafite ko abana babo bashobora kwandura coronavirusi mu nzira ziva n’izigana ku ishuri.
Ati “Iriya ndwara (COVID-19) yateje ikibazo gikomeye cyane ndetse mu nzego zose, ariko bigeze mu burezi turababara bikomeye, twebwe rwose yaradutonetse ku buryo bushoboka bwose.
Ngira ngo murabizi, hamaze iminsi hari amasomo aca ku maradiyo n’amatereviziyo ndetse mu minsi iri imbere ho muraza kubona n’ibindi byiza cyane kuko COVID-19 nubwo yaduteye ikibazo ariko yatumye tunatekereza ibintu byinshi ku buryo hagiyeho uburyo (system) bashyiraho amasomo yose umwana akaba ashobora kuyiga atavuye mu rugo.”
Yakomeje avuga abo bigenewe, ati “Umubyeyi uzaba afite impungenge z’uko umwana we ashobora kwandura (Corona virus) ashobora kureba ayo masomo akabona isomo ryateguwe ku itariki ya mbere, iya kabiri, iya gatatu, umwana akaba ashobora kuyakurikirana igihe afite umufasha (Mentor) akaba yakiga atagiye ku ishuri kandi igihe cyagera akabazwa nk’abandi.”
Tuyishimire yakomeje avuga ko usibye iyo gahunda, hariho n’indi yi kugera ku banyeshuri batuye kure (remote areas), hari n’iziteganyirijwe abatuye hamwe radiyo zitumvikana neza, hatagera izo televiziyo, ahatagera umuriro w’amashanyarazi, muri gahunda ya Garuka ku Ishuri iteganyijwe gutangira none tariki ya 19 Ukwakira 2020.
Ati “Muri gahunda ya Back to School (Garuka ku Ishuri), hariho kureba uburyo aho hantu naho hagerwaho bagafashwa barimo n’abana b’abakobwa bafite ingorane nyinshi.”
Hari kandi amafaranga yateganyijwe nubwo bivugwa ko atari menshi cyane, azafasha mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri baturuka mu miryango yagizweho ingaruka na COVID-19 yo mu turere 11 dukennye cyane, kugurira abana ibikoresho by’ishuri, amafaranga azahabwa ibigo by’amashuri yo kwita ku isuku y’umukobwa mu gihe k’imihango n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’abanyeshuri ku ishuri mu gihe COVID-19 yaba iteje ikibazo kihariye ku ishuri runaka.

















