Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu myaka 5 igipimo cy’abana bagwingiye cyagabanutseho 5%

Thursday 3 December 2020
    Yasomwe na

Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka itanu rushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo kugabanya igipimo cy’abana bato bagwingira mu mikurire cyari kuri 38% mu 2015, Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rawanda (NISR) gifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, cyatangaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’ingo mu Rwanda (RDHS 2020), kigeze kuri 33%, bivuze ko bagabanutseho 5%.

Ubwo hamurikwaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi, kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ukuboza 2020, Ikigo NISR cyagaragajwe ko bwibanze ku banyarwanda b’igitsina gore bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 49 no ku b’igitsina gabo bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 59 ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5.

Ingingo ya mbere bugaragaza, ni uko abana bari munsi y’imyaka 6 bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bwabo bagabanyutseho 1%, bava kuri 2% muri 2015 bagera kuri 1% muri uyu mwaka. Ni mu gihe abari bafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite (underweight) na bo bagabanutseho 1%, bava ku 9% muri 2015 ubu bakaba bageze ku 8%.

Ku ngingo ijyanye no kuboneza urubyaro, ubu bushakashatsi bugezweho bugaragaza ko mu myaka 20 ishize igipimo k’ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kijyambere kiyongereyeho 52%, kuko cyavuye kuri 6% mu mwaka wa 2000 kigera kuri 58% muri 2020.

Naho 64% by’abagore bashatse bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, abangana na 58% bakoresha uburyo bwa kijyambere na ho 6% baracyakoresha a uburyo bwa kamere.

Ku bijyanye n’ikigero cy’uburumbuke, umubare w’abana umugore ahobora kwihanganira mu buzima bwe cyaganyutseho gato cyane kiva ku mbyaro 4.2 kigera kuri 4.1.

Ikigereranyo cy’ababyeyi bapfa babyara cyavuye kuri 210/100,000 mu 2015 kigera kuri 203/100,000 muri 2020, mu gihe icy’abana bapfa bavuka gisa n’aho kitahindutse kuko cyavuye kuri 20/1000 kiba 19/1000.

Ikigereranyo cy’ababyeyi bapfa bazize impamvu zo kubyara ku bana 100 000 bavutse ari bazima nacyo cyaragabanyutse, kuko cyabaye impfu z’ababyeyi 203 mu 2020, ugereranije n’impfu 210 z’ababyeyi ku bana bavuka ari bazima 100.000 mu 2015.

Ku bana ibyago byo gupfa hari aho byiyongereye

Ku bana abri munsi y’imyaka 5 y’amavuko, ubushakashatsi bwagaragaje ko abafite ibyago byo gupfa bataramara ukwezi bavutse ari 19 ku bana 1000 bavutse ari bazima, ikigereranyo nticyagabanutse cyane ugereranyije n’impfu z’abana 20 ku bana 1000 bavutse ari bazima, hashingiwe ku bushakashatsi bwa 2015.

Abana bafite ibyago byo gupfa batarageza ku mwaka bavutse biyongereyeho gato bagera kuri 33 ku bana 1000 bavutse ari bazima, bavuye ku mpfu z’abana 32 ku bana 1000 bavutse ari bazima mu 2015.

Nyamara ikigereranyo cy’ibyago byo gupfa ku bana batarageza ku myaka itanu cyaragabanutse kigera ku mpfu z’abana 45 ku bana 1000 bavutse ari bazima mu 2020 kivuye ku mpfu 50 mu bana 1000 bavutse mu 2015.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore 98% bipimishije inda ku muntu ubihugukiwe nibura rimwe ku nda iheruka, ariko 47% bonyine nibo bipimishije inda inshuro enye cyangwa zirenze.

Abagore 94% babyajwe n’ababihugukiwe naho 93% bemeza ko babyariye kwa muganga naho 70% by’abagore bivugiye ko bakurikiranwe mu minsi ibiri nyuma yo kubyara.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, witabiriye umuhango wo gutangaza ubwo bushakashatsi, yashimangiye ko ibyabuvuyemo bishimangira ubufatanye burangwa hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Minisitiri w’ubuzima, uwa kane uturutse ibumoso ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego za leta n’abafatanyabikorwa ba Leta mu buzima

Yavuze ko ubwo bushakashatsi bufite agaciro gakomeye mu igenamigambi n’iterambere ry’Igihugu, ashimira inzego zitanze no muri ibi bihe bya COVID-19 kugira ngo ubwo bushakashatsi bunozwe.

Yagaragaje ko imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi ikomeza gufasha Leta kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1).

Akomeza agira ati: “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kongera imbaraga mu gushyigikira urwego rw’ubuzima nk’uko bigaragara muri NST1. Ibyo bizashimangira guhoza gahunda zacu ku murongo bitarenze mu 2024.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko muri rusange igipimo Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye muri NST1, kugabanya igipimo cy’abana bagwingira kitagezweho, kuko cyari ukugera nibura kuri 30% mu 2020, byumvikane ko hakiburaho igabanuka rya 3%.

yashimangiye ko RDHS 2020 igaragaza ibyiza byagezweho ndetse n’ahakiri icyuho hakwiye kongerwamo imbaraga mu gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’ikerekezo 2050.

Yashimiye abakora mu rwego rw’ubuzima bose, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse na sosiyete sivile badahwema gufatanya na Leta mu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru