Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) Dr.Habineza Frank yabisabye muri Kongere ya Gatatu ya Green Party yateraniye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 23 Kamena 2018.
Yagize ati “Mubyumve ko amatora atoroshye kandi ibikorwa byo kwiyamamaza bizamara iminsi 19 kuko hari aho bisaba kurara. Twari twabivuze ko buri wese uzaba umukandida azagira ikintu yigomwa, ntabwo turi buvuge umubare w’amafaranga ariko buri wese yareba mu bushobozi bwe.
Mu kwiyamamaza harimo ibintu byinshi bikenerwa nk’imipira, amabendera n’ibindi. Namwe mwese mwaje muhagarariye abandi mubabwire. Ndakeka ko nta muntu wabura 1000 Frw yabizirikanye.”
Green Party ibiga ko yakoresheje amafaranga arenga miliyoni 100 Frw mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017; yatsinzwe na Perezida Kagame n’amajwi 98,79 %, Mpayimana Philippe abona 0.73% na Dr Frank Habineza w’iri shyaka akagira 0.48%.
Dr Habineza yavuze ko aya matora yayasoje ababaye bitewe n’amanota yabonye n’amadeni yamusizemo na n’ubu akishyura. Yavugaga ko hari inzu ye yagwatirije muri icyo gihe.
Yagize ati “Nk’uko nabibabwiye, ubushize byaramvunnye cyane, nanjye uyu mwaka ndashaka ko munduhura kuko sinavuga ngo nzabishobora. Ndasaba ubufasha bwanyu kugira ngo tugere mu Nteko kuko hari cyo twahindura. Ntihagire umuntu uvuga ngo nta kazi ngira, niba ntako ntabwo wabura n’inkoko kandi uyigurishije ntabwo ibuze 5000 Frw.
Ndabeshya? Umuntu udafite inkoko ntiyabura n’igitoki kandi ukigurishije hariya i Kibungo nticyabura 5000 Frw. Ndi kubabwira ko ibintu bishoboka. N’umunyeshuri, murabizi ko twavuze ko tuzabongerera buruse, nonese nimutadushyigikira iyo buruse izongerwa gute? Umunyeshuri nibura azatange 1000 Frw. Ibi bizadufasha gusoza amatora twishimira intsinzi twagizemo uruhare.”
Muri Werurwe 2017, ubwo Green Party yemezaga Dr Frank Habineza nk’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, icyo gihe yari yasabye abanyamuryango kwishakamo inkunga ingana na miliyari imwe n’igice izabafasha mu bikorwa by’amatora.
Ubu busabe bwaje bushoreranye n’ubwa Mpayimana Phillipe wari umaze gusaba Abanyarwanda inkunga y’amafaranga ngo azabashe kwiyamamaza.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Dr Habineza yavuze ashaka nibura 20%, ni ukuvuga nibura abadepite barenze 10 mu Nteko.
Muri Kongere ya Green Party hagaragajwe politiki ivuguruye y’ishyaka ikubiyemo ibitekerezo izibandaho mu gihe kiri imbere, igashyirwa mu bikorwa by’umwihariko nibona amahirwe yo kwicara mu Nteko.
Abarwanashyaka bemeje ko Dr Habineza Frank akomezanya na Komite Nyobozi isanzweho bakayobora Green Party mu myaka itanu iri imbere. Hanashyizweho abayihagarariye mu ntara n’Umujyi wa Kigali.
Abantu bagera kuri 55 bayobowe na Dr Habineza Frank barimo abagore 21 n’abagabo 34 bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abazatangwa nk’abakandida mu matora y’abadepite. Indi myanya isigaye ngo abakandida 80 basabwa ishyaka yuzure yagenewe abagore baziyamamaza ku giti cyabo.
Green Party yatangijwe mu 2013, ni bwo bwa mbere igiye kwitabira amatora y’abadepite.
NEC izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bitangire ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2018; naho amatora abe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu ni ku wa 3 Nzeri 2018.
Abakandida bigenga batangiye gukusanya imikono y’abashyigikiye kandidatire zabo, ndetse mu bari baherutse kwemeza ko baziyamamaza harimo Mpayimana Philippe.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.
Src:igihe.com.

















