Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mugenzi Joseph yatawe muri yombi ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Tuesday 27 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Ishami rya polisi y’Ubuholandi mu istinda rishinzwe kugenza ibyaha ryataye muri yombi kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2020 Joseph Mugenzi w’imyaka 71 uregwa ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu Joseph Mugenzi, ni we ubyara Rene Mugenzi uzwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu kandi aherutse gufungwa mu mu mpera z’icyumreru gishize akurikiranyweho kurigisa miriyoni 279 z’amafaranga y’u Rwanda ya Katedarali yitiriwe Mutagatifu Yohani Umubatiza (St John the Baptist).

Mugenzi yari ku rutonde rw’Abanyarwanda bari mu Buholandi u Rwanda rwasabye ko batabwa muri yombi bakoherezwa kuburanishwa aho bakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Joseph Mugenzi azwi kandi nk’umwe mu bashinze umutwe wa Poritiki wa FDU-Inkingi, afatanyije na Victoire Ingabire, nyuma akaza no kuribera Perezida.

Inkiko Gacaca zamukatiye adahari gusa ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bwemeza ko afite uburenganzira bwo gusaba kongera kuburanishwa mu gihe yaba ageze mu Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru