Ndayambaje Jean Claude
Ku mugabane w’iburayi muri Champions league ibitego byarumbutse ubwo ikipe ya Liverpool ibifashijijwemo n’umunyamisiri Salah Mohamed yastinze Atletico Madrid ibitego 3-2 bikaba byatumye ikizere cyo kurenga mu matsinda ya UEFA Champions League cyiyongera.
Ikipe ya Liverpool itozwa na Klope uwavuga ko ihagaze neza ntiyaba abeshye , cyane ko kuri uyu wa Kabiri yongeye kwigaragaza nyuma yo gufungura amazamu mu minota ya Mbere y’umukino ikinjiza igitego gitsinzwe na Mohamed Salah ku munota wa 8’ kuri pase nziza yari iturutse kuri Robertson Andy igitego kiba kirinjiye.
Ntibyatinze kuko ku munota wa 5’, Liverpool yongeye kureba mu izamu igitego cya Kabiri cya Naby Keïta waboneje mu rushundura ari mu rubuga rwamahina byatumye ATM ijya ku gitutu cyo kugombora ibitego ndeste biyiviramo guhabwa ikarita y’umutuku .
Umukinnyi Antoine Griezmann yishyuye igitego cya mbere ku ruhande rwa Atlético ku munota wa 20’ ndetse uyu mufaransa waje no kwishyurira ATM igitego cya Kabiri ku munota wa 34’ gusa ntibyaje kumuhira kuko yaje guhabwa ikarita itukura Nyuma yo gukora ikosa ryatumye asohorwa mukibuga.
Isura y’umukino yahinduyse ubwo ikipe ya Atlético Madrid basigaye ari 10 mu kibuga nyuma yaho Antoine asohowe mu kibuga ku munota wa 52’ ubwo yarakubise umunya-Brazil Roberto Firmino.
Umunya- Misiri Mohamed Salah yerekanye ko ashoboboye ku munota wa 78’ ubwo yinjizaga igitego cya Gatatu cya Liverpool cyabonetse kuri Penaliti ku ikosa ryakoreww mu rubuga rw’amahina na Mario Hermoso .
Iyi kipe yo mu bwongereza ikaba imaze igera imikino 21 idatsindwa mu marushanwa yose yitabiriye ndeste bikaba byatumye ihita igira amanota 9, byatumye yiyongerera amahirwe yo kurenga mu matsinda ya UEFA mu gihe kandi hasigaye indi mikino itatu yo kwishyura ngo hamenyekane amakipe yaheze mu kindi cyiciro.
Kuri ubu Atlético Madrid ifite amanota 4 yonyine ikaba iri ku mwanya wa 2, FC Porto ifite 3 mu gihe Milan AC ifite amanota zero nyuma yaho itsinzwe na Fc Porto yo gihugu cya Portugal
Rutahizamu ukomoka muri Argentina Lionel Messi nawe yafashije Paris Saint-Germain gutsinda RB Leipzig ibitego 3-2 ndetse bituma iyi Kipe igira ikizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku munota wa 67’ kuri pase nziza yari iturutse kwa Kylian Mpappé nanone kandi ku munota wa 74’ yaje gutsindwa Ikindi gitego kuri Penaliti.
Umufaransa Kylian Mbappe’ niwe wafunguye amazamu ku munota wa 9’ arinako André Silva na Mukiele bafashije RB Leipzig ku munota wa 28’ na 56’ kwinjiza ibitego bibiri by’iyi kipe.
PSG yakomeje kuyobora itsinda A n’amanota 7 iikaba kandi ikurikiwe na Manchester City ifite amanota 6 nyuma yaho inyagiye Club Brugge akavagari k’ ibitego 5-1 ku kibuga cyayo mu Bubirigi byayongereye amahirwe yo kurenga mu matsinda.
Dore uko Ku bindi bibuga byagenze mu mikino ya Gatatu yo mu matsinda ya UEFA.
-Itsinda A
PSG 3-2 RB Leipzig
Club Brugge 1-5 Manchester City
Itsinda B.
– Atletico Madrid 2-3 Liverpool
FC Porto 1-0 Milan AC
Itsinda C.
– Beskitas 1-4 Sporting CP
Ajax 4-0 Borussia Dortmund
Itsinda D.
– Inter Milan 3-1 FC Sheriff
Shakhtar Donetsk 0-5 Real Madrid
Dore Indi mikino iteganijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021
Mu Itsinda E hateganijwe imikino myinshi cyane aho umukino ukomeye cyane uza guhuza
FC Barcelone vs Dynamo Kyiv (18:45) mu gihe ikipe yo muri Portugal yitwa Benefica iza gucakirana na Bayern Munich yo mu Budage.
Ahandi ni mu Itsinda rya F aho hateganijwe imikino itandukanye ikipe ya
Manchester United yatangiye nabi iri rishunwa iraza kuba yakiriye ikipe ya Atalanta yo mu butaliyani mu gihe ikipe ya Young Boys iza kwisobanura na Villarreal yo muri Espagne.
Ahandi ni mu tsinda G haza kuba imikino ya Gatatu yo mu itsinda naho aho
FC Salzburg iza kwakira ikipe ya Wolfsburg (18:45) mu Budage mu Mu gihugu cy’Ubufaransa ikipe ya Lille fc ifite shampiyona y’umwaka Ushyize (France League One) iza kwakira fc Seville yo muri Espagne.
Mu Itsinda H arinaryo rya nyuma ikipe ya Chelsea iza kuba kuba idafanda igikombe cya UEFA cy’umwaka ushyize irakira Malmo mu Bwongereza undi mukino wo muri iri tsinda utegerejwe na benshi nuza guhuza Zenit St Petersburg n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani yo mu mujyi wa Torino.
























