Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU) utangaza ko bahuye n’ingaruka za COVID-19 kuva ikigera mu Rwanda kuko muri Guma mu Rugo hari abagore bafite ubumuga bariye igishoro cy’ibikorwa bari batangiye gukora biteza imbere.
Byatangajwe n’Umuyobozi Nshingabikorwa wa UNABU, Mushimiyimana Gaudence mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo i Kigali, mu nama barimo yo gutegura igenamigambi ry’imyaka itabnu iri imbere, 2020-2025 rizarushaho guhangana n’ibindi byorezo byazabaho mu buryo butunguranye.
Mushimiyimana yavuze ko mu igenamigambi barangije nta buryo bwarimo bwo guhangana n’icyabaho mu buryo butunguranye nk’icyorezo ariko muri gahunda y’imyaka iri imbere bari kureba uburyo ki babungabunga ubuzima bw’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bagizweho ingaruka na COVID-19 kimwe n’ibindi byorezo byaza nyuma yaho.
Ati "Ntabwwo icyorezo tugitegura nk’ikiri imbere ariko kiracyanahari, n’ubundi cyaraduhungabanyije, kubera ko abagore bari batangiye gukora ibikorwa by’iterambere igishoro barakiriye muri cya gihe cya Guma mu Rugo.
Niba barakiriye rero n’ibikorwa bakoraga by’iterambere nabyo bisa naho byadindiye bigasubira inyuma, rero tugomba guhangana n’ingaruka za COVID-19 yagize kuri ba bagore bafite ubumuga n’ibikorwa byabo ariko nanone tugahangana no kurinda ko ubwandu bwa COVID-19 bwakiyongera mu bagore n’abakobwa bafite ubumuga kuko kugira ubumuga ukabwongeraho n’icyorezo ni ikintu mu by’ukuri kiba gikomeye."
Uyu muyobozi ashimangira ko iki cyorezo cyabahaye isomo ko n’ibindo byorezo bishobora kuza bityo mu byo bategura batakibagiorwa gushyiramo uko bakirinda no guhngana n’ingaruka z’icyaza mu gihe kiri imbere.
Abagore bafite ubumuga barifuza ko mu igenamigambi ry’imyaka 5 iri imbere bazabasha guhangana n’ingaruka za covid-19
Mu byo uyu muryango wishimira bimaze kugerwaho muri gahunda y’imyaka itanu ishize birimo kuba bafite abagore n’abakobwa bafite ubumuga bagera ku 6234 bongerewe ubushobozi bituma kwigirira ikizere bizamuka nabo bagira uruhare muri gahunda za leta zirimo nko gufasha abatishoboye, kugira uruhare mu nteko z’abaturage hakaba n’abongerewe ubushobozi mu gucunga imishinga kimwe n’abahawe inkunga yo gutangiza ibikorwa bibateza imbere.
Ibindi ni uko umuryango UNABU umaze kugira abanyamuryango biyongera umwaka ku wundi, kuko mu 2013 bari abanyamuryango ubu bakaba bamaze kuba 54.



















