Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

USA: Minneapolis ibintu byarushijeho kuba bibi nyuma yuko undi mwirabura yishwe n’umupolisi w’umuzungu

Monday 12 April 2021
    Yasomwe na

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’aho umupolisi arasiye umwirabura mu Mujyi wa Brooklyn Center, hafi ya Minneapolis ahaguye Umwirabura George Floyd yishwe n’umupolisi w’umuzungu amuhejeje umwuka, kuri ubu abantu benshi biraye mu mihanda bigaragambiriza urwo rupfu rwa kabiri, bamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa abirabura.

Igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo gutatanye bityo gihoshe iyo myigaragambyo yabaye mu ijoro ryakeye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021.

Umusore wishwe azwi ku izina rya "Daunte Wright",, akaba yari afite imyaka 20.

Abantu babarirwa mu magana bigabye mu mihanga bagenda baririmba izina rya Daunte Wright maze birunda imbere y’ibiro bya polisi ikorera mu mujyi wa Brooklyn Center, ku birometero bike uvuye hagati mu Mujyi wa Minneapolis ujya mu burengerazuba.

Icyuka kibi cyadutse igihe igiporisi cyambaraga imyambaro yo kurwanya imyigaragambyo n’igihe imodoka zabo ebyiri zahageraga zigaterwa amabuye.

Umukuru w’Umujyi wa Brooklyn Center yahise ategeka guhagarika urujya n’uruza mu masaha y’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo (mu masaha yo muri ako karere) asaba abaturage gusubira mu ngo zabo ku bw’umutekano wabo.

Ibiri kubera muri Minneapolis birarushaho kuba bibi byongeye mu gihe urubanza rw’uwahoze ari umupolisi ashinjwa kwica umwirabura George Floyd rugikomeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru