Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Abayobozi b’inzego z’ibanze uburyo bushya bwagutanga inguzanyo ya VUP

Thursday 5 December 2019
    Yasomwe na

Abayobozi binzego z’ibanze mu karere ka Musanze batereniye hamwe biga ibijyanye nitangwa ry’nguzanyo za VUP aho abaturage bavugako inguzanyo ya VUP mu gutangwa kwayo habagamo gutonesha n’icyenewabo ndetse na Ruswa kandi ko mugihe cyashize inguzanyo za VUP zatangwaga mu buryo butanyuze mu mucyo .

NDAYISABYE ni umuturage wo mu murenge wa Muhozayagize ati: “Hari umuntu wazaga gusaba inguzanyo akabicisha ku w’undi muntu nyuma bakazayagabana nyuma ugasanga bari guteza iby’uwo wafashe inguzanyo nyuma yo kuvugurura itangwa ry’inguzanyo za VUP abaturage turashima uburyo izinguzanyo zigiye kujya zitangwamo biciye mu mucyo”.

Abahabwa inguzanyo ni abo mu kiciro cya 1 n’icya 2; abahagarariye abari mu byiciro byombi bavugako nyuma yiri vugurirwa ry’itangwa ryinguzanyo za VUP hashyizweho Komite ya 5 ku Kagali bazajya babanza kwiga iyo mimishinga uwo mushinga wamara kwemezwa babyohereze ku Murenge babone guhabwa iyo nguzanyo.
Umukozi wa karere ushinzwe ishami ry’iterambere mu bucuruzi no guhanga umurimo Iyamuremye Jean Damascene avugako itangwa ry’inguzanyo ya VUP ritazongera kugaragaramo amakosa yagaragayemo mu gihe cyashize.

Yagize ati: “inguzanyo igiye kujya ihabwa abantu bazi neza kandi ko ibyaranze iyi gahunda harimo nk’itonesha ni cyenewabo ndetse na Ruswa bitazongera kugaragaramo umuturage wo mu kiciro 1 ni 2 azajya ahabwa inguzanyo ya VUP yishyure 2% y’amafaranga yafashe aho kuba 11% nkuko byagiye bikorwa hirya nohino mu gihugu mu myaka yashize, kubera amakosa anyuranye”.

Gahunda ya VUP imaze gufasha Abaturage basaga ibihumbi Magana atandatu kwivana mu bukene.Ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2008 igamije gufasha abaturage bakennye cyane kuva mu bukene bari mu kiciro 1 n’icya 2 basaga ibihumbi 26000, kuva VUP yatangira imirimno yayo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru