Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Bamwe batangiye kugongwa n’isaha ya Saa Moya

Thursday 17 December 2020
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu karere Ka Musanze barashima uburyo bwasizweho bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid19 ariko ku munsi wa mbere bamwe batangiye kugongwa no kubahiriza isaha ya saa moya basabwa kuba bageze mu ngo, bakavuga ko igoranye.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 yanzuye ko akarere ka Musanze abagatuye bagomba kuba bageze mu ngo zabo mbere ya saa moya z’umugoroba bitewe n’ibyavuye mu bugenzuzi ku buryo ubwandu bwa COVID-19 buhagaze kuri ako karere.

Ni ingamba itaroroheye bamwe mu batuye n’abagenda muri ako karere cyane ko ari ko gace ko hanze ya Kigali kari gahawe iyo saha.

Mukarwego ni umuturage wo mu karere ka Musanze yavuze ko kwirinda icyorezo abikora neza, yambara agapfukamunwa, agakaraba intaki kenshi ariko ngo kuri we isaaha ya saa moya igoye cyane.

Ati "Kuko bamwe turimo kuburara; uri gushiduka amabutike yafunze."

Yakomeje agira Ati "Mu by’ukuri kwirinda icyorezo ni ngobwa kuko dufatanije twese hamwe twazagitsinda ariko inzego zishinzwe umutekano ntabwo barimo korohera abaturage, nkanjye ku mugoroba washize baraye bamfashe saa Moya zuzuye, mbona harimo kurengana"

Bamwe mu bacuruzi nabo bavugako kuberako ari bwo bigitangira kwisanga mu gusabwa kubahiriza ayo mabwiriza bigoye kuko abaturage barimo kuza gusaba serivise amasaha yabafashe bakabura uko babigenza.

Undi ucuruza ibiribwa, yagize ati" Njyewe numva isaaha ya saa moya yashyizweho igoye pe, ariko numva ntakundi byagenda kuko icyorezo nacyo kiragoye ariko ni dufatanya buri wese agashyiramo imbaraga tuzagitsinda."

Umuyobozi wa karere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine avugako guhangana n’iki cyorezo bidasaba kujenjeka.

yakomeje avuga ko ubukangurambaga bwo kubahiriza isaha ya Saa Moya bukomeje kuko bamwe ku munsi wa mbere byarabagoye kuko bataribabimenye, ariko umunsi wa kabiri abaturage bari babyumve neza.

Agira ati" kandi ntitureba isaha ya saa moya gusa ahubwo tureba ubwirinzi, uko bakaraba intoki, kwambara neza agapfukamunwa no gushyiramo intera hagati y’umuntu n’undi."

Yashimangiye ko ibihano biteganijwe k’uzarenga ku mabwiriza yo kuryanya icyorezo byumwihariko bubahiriza isaha ya saa moya inama. Inama njyanama yatoye ibihano birimo gucibwa amande angana ni 10000 frw no kujyanwa muri sitade bakigishwa.

ku nshuro ya mbere, abaturage 150 bafashwe batubahirije isaha ya saa moya ngo babe bari mu ngo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza Covid-19 bajyanwa muri sitade y’Ubworoherane ya Musanze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru