Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze:Baravuga ko bakigorwa no kugeza umusaruro ku isoko

Tuesday 27 May 2025
    Yasomwe na

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shingiro w’Akarere ka Musanze bavuga ko bakigorwa no kugeza umusaruro ku isoko bitewe nuko umuhanda Gataraga-Shingiro wangiritse utagendeka neza.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo tv ubwo yari ageze muri uyu murenge wa shingiro aho basaba ko uyu muhanda byibuze wakorwa neza mu buryo bwa laterite.

Uwajeneza Marie Louise yagize ati”Hano dukeneye umuhanda wajya udufasha kugeza umusaruro wacu ku isoko hano muri Shingiro duhinga ibirayi, tworora inka tugira umukamo ariko ikibazo tugira nukuwugeza ku mu mujyi, kubera uyu muhanda mubi w’ibubuye bishinyitse”


Abaturage bavuga ko kugeza umusaruro ku masoko bibagora kubera umuhanda mubi.

Uyu muturage yakomeje agira ati”Imodoka ntabwo ishobora kuzamuka muri uyu muhanda kubera ko wangiritse, usibye moto ariko nazo zigenda zihenagurika, Ambulance kuzamuka ruguru muri Rwanda Rushya biragoye cyane, duheka abarwayi mu ngobyi.”

Twagirimana Innocent nawe yagize ati”Twarumiwe kutagira umuhanda hano muri shingiro nikibazo kiduhangayikishije, kandi turi abahinzi n’aborozi mudukoreye ubuvugizi natwe twava mu bwigunge , abadepite baradusura tukabagezaho iki kibazo bakatubwira ko bazatuvugira hejuru ariko imyaka irashyira indi igataha nk’abanyamakuru mugeze hano iwacu mugomba kudutumikira”


Abaturage bakora urugendo rurerure bajyana imyaka kw’isoko

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Madamu Uwanyirigira Clarisse yabwiye Mamaurwagasabo TV ko ikibazo cy’uyu muhanda bakizi ndetse ngo bawushyize muri gahunda ya BDF y’imyaka itanu iri imbere.

Atı”Ikibazo cyuwo muhanda Gataraga-Shingiro turakizi , Twawushyize muri gahunda ya BDF y’imyaka itanu iri imbere , icyo twabwira abaturage nugutegereza bihanganye bashonje bahishiwe”


Abaturage barasaba kwihutisha ikorwa ry’umuhanda ngo byoroshye ubuhahirane.

Umurenge wa shingiro ni umwe mi mirenge 15 igize akarere ka Musanze, uyu murenge ufatanye na pariki nasiyonali y’ibirunga, abaturage batunzwe n’ubuhinzi nubworozi, kubera kutagira imihanda myiza usanga bikoreye ibirayi ku mutwe mu gihe bakabaye bapakiza mu modoka.


Ibinyabiziga bigorwa no kunyura muri uyu muhanda bikandindiza ubuhahirane.
Ntibyorohera abana kujya mu mashuri mu bihe by’imvura.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru