Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bo mu karere ka Musanze by’umwihariko abo mu murenge wa Busogo basabwe gutanga amakuru y’ahakiri mibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.
Babisabwe ubwo abatanze ibiganiro n’ubuhamya bagarukaga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo bicwa ariko ngo kugeza ubu hakaba hakiri imibiri y’Abatutsi itaragaragazwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ni umuhango wabereye mu cyahoze ari komine ya Mukingo ubu ni mu murenge wa Busogo, ahunamiwe Abatutsi basaga 461 bashyinguye mu rwibutso rwa Busogo aharimburiwe imbaga y’Abatutsi kuko hari Bariyeri ikomeye bafatiragaho Abatutsi bakajya kwicwa.
Mu kiganiro cyagarutse ku mateka y’Abiciwe i Busogo cyatanzwe na Hon. BAJENI MPUMURO yavuze uburyo itotezwa, kumeneshwa ku Batutsi byatangiye kuva mu 1990-1994 ari nabwo bagiye bicwa n’interahamwe bitewe nuko aka gace kabagamo abayobozi bakomeye.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze RUSISIRO Feston yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage muri rusange uburyo bakomeje kwifatanya n’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu.
Yasabye abantu bose kugira ubutwari n’umuhate wo gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro bityo imiryango yabuze abayo iruhuke bikazakomeza kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yavuze ko abantu bakwiye kugira ubutwari bakabohoka mu gutanga amakuru ku mibiri y’Abatutsi ikiri hirya no hino igashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati: "Icyo dusaba abantu ni ukubohoka bagatanga amakuru ku mibiri y’Inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside zitabwe hirya no hino, kuko ntabwo bashyinguye bagiye bajugunywa. Ubu uwo muntu udatanga amakuru araboshye ku mutima, nta mahoro; nibatanga amakuru rero nabo bazaba babohotse, ikindi bazaba batanze umusanzu ukomeye."
Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga 461 bishwe urw’agashinyaguro bazira uko baremwe, aho wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abaturage batandukanye.

























