Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Imiryango iharanira iterambere ry’abagore irateganya kugoboka abagizweho ingaruka na COVID-19

Wednesday 10 June 2020
    Yasomwe na

By Scovia Mutesi

Bamwe mu bagore bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze baba mu matsinda afashwa n’imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bw’abagore, bavuga ko ubwo coronavirus yari irimbanyije nta bufasha bwihariye bahawe n’iyo miryango, nayo ikavuga ko nta buryo bwihariye bwari buteganyijwe mu iteganyabikorwa ryayo mu bihe bidasanzwe ariko bakavuga ko bagiye kubagoboka.

Aba bagore bo mu mirenge ya Muko na Rwaza yo mu karere ka Musanze baba mu matsinda akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kwigisha bagenzi babo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumenya uburenganzira bwabo n’ibindi. Muri ibi bikorwa babifashwamo n’imiryango iharanira uburenganzira bwabo irimo Rwanda Women Network ( RWN) na Action Aid Rwanda.

Aba bagore bavuga ko iyi miryango yagiye ibafasha mu bihe bya mbere ya Coronavirus mu mishanga yabateje imbere. Umwe mu bakorana na Rwanda Women Network mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze witwa Uwizeye Mari Chantal, avuga ko uyu muryango wabakuye mu bwigunge ubwo wageraga iwabo kuko wababumbiye mu itsinda ukabafasha.

Ati “ Twari abagore bo mu cyaro tutagira aho duhurira baraduhuza batwigisha uburenganzira bwacu no kurwanya ihohoterwa mu miryango. Dutangira kuba abakangurambaga, kandi iyo twajyaga mu itsinda aho twakiraga ibibazo by’imiryango itumvikana tukabunga uwo munsi twagenerwaga insimburamubyizi na Rwanda Women Network. Muri ayo baduhaga twakuragamo ayo kwizigama mu itsinda azadufasha mu mishinga yacu y’ubuhinzi”.

Uwizeye akomeza avuga ko mu gihe cya COVID-19, ibyo bikorwa byo guhura byahagaze na ya mafaranga bahabwaga n’uwo muryango ntibongera kuyabona kandi ariyo bakuragamo n’amafaranga yo guhamagara baganira n’imiryango bakurikirana n’ubuyobozi bukabitabaza, kuko buzi ko bafite umuryango ubafasha ariko ngo muri iki gihe ntabwo byaboreheye ko bagerwaho n’ubwo bufasha.

Ku rundi ruhande Mujawamungu Hilarie Umuyobozi w’ihuriro rya koperative z’abagore mu karere ka Musanze ‘Imboni z’iterambere Musanze’ ziterwa inkunga na Action Aid Rwanda, avuga ko nabo nta bufasha babonye muri icyo gihe.
Ati “Badufashije mu bworozi bw’amatungo maremare n’amagufi, amashyiga ya canarumwe, imbuto, amahugurwa… Ubu ubufasha turacyanabukeneye,ibikoresho n’ubushobozi twari dufite ubu byarakendereye n’udufaranga ni uko. Dukeneye nk’imbuto y’ibirayi, mu bushobozi ntayo dufite.”

Uhagarariye ibikorwa by’umuryango Action Aid Rwanda mu karere ka Musanze Ndayambaje Michel avuga ko mu gihe COVID-19 yari irimbanyije hakozwe ubukangurambaga. Ati “nta nkunga y’ibikoresho twanze mu majyaruguru, ariko twagiraga uruhare mu gutanga ibiganiro bikangurira abantu kwirinda iki cyorezo kuri za Radiyo zitandukanye kandi ibikorwa byabo bigiye gutangira tuzakomeze gahunda yo gufasha aya matsinda tukazanabafasha kubona imbuto”.

Action Aid mu Rwanda yafashije abaturage mu gihe cya Coronavirusi ibaha toni 5 z’ibishyimbo, 5 z’umuceri n’akawunga ndetse n’ibikoresho by’isuku ku miryango yagizweho ingaruka n’iki cyorezo, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 21 mu turere twa Gisagara, Nyanza, Nyaruguru na Karongi.

Umuyobozi wa Rwanda Women Network Barikungeri Mary

Umuyobozi wa Rwanda Women Network Barikungeri Mary Avuga ko mu gihe cya covid 19 batabonye uburyo bwo kugera kuri aba bagore kuko ingendo zitari zemewe, kandi ibikorwa bitandukanye byari bifunze ariko bagiye gufashwa. Agira ati “ubu twatangiye gufasha abaturage n’abagenerwabikorwa bacu twahereye mu ntara y’I Burasirazuba bamaze kubonaa ibikoresho by’isuku na telephone zigezweho hagamijwe ko bakomeza guhanahana amakuru ajyanye n’ibikorwa bakora. Mu majyaruguru bazatangira kubibona mu cyumweru gitaha babaha ibyo bikoresho”.
Akomeza avuga ko ubufasha bazatanga harimo n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19. Kandi Igihembwe cy’ihinga nigitangira bazafashwa kubona imbuto.

Mu Rwanda hari imiryango iharanira uburengazira bw’abagore itandukanye kandi ishimwa na Leta nk’abafatanya bikorwa bo gukura abaturage mu bucyene cyane abagore bigishwa uburenganzira bwabo no kwihangira imirimo. Iyi miryango igira inama abagenerwabikorwa bayo kwiga kwibeshaho no mu gihe bazaba batagikorana.

Muri iki gihe cy’icyorezo iyi miryango ikomeje gushimirwa ubufatanye yagaragaje kandi ikomeza gusabwo kwigisha abaturage kwirinda no kubafasha kwikura mu bucyene.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru